Alpha Blondy azaza muri Kigali Up 2017

Umunya_Côte d’Ivoire ubusanzwe witwa Seydou Koné wanditse izina rikomeye ku isi mu muziki nka Alpha Blondy, agiye kuza mu Rwanda mu iserukiramuco ryitwa {Kigali Up}.

Alpha Blondy azaza muri Kigali Up 2017

Alpha Blondy yamamaye cyane mu ndirimbo zivuga kuri politiki n’iz’ubuzima busanzwe arangwa no kutarya indimi avuga ubuzima bw’abanyafurika mu gihe cy’ubukoroni.

Mighty Popo umuyobozi wa Kigali Up Music Festival, yabwiye Umuseke ko ku rutonde rw’abahanzi b’ibyamamare bazitabira iri serukiramuco harimo na Alpha Blondy.

Ati “ Buri mwaka Kigali Up iba ifite ibintu bitandukanye n’umwaka iba iheruka kuberamo. Ubu twahisemo kuzana Alpha Blondy nk’umwe mu byamamare by’ibihe byose muri Afurika”.

Avuga ko iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya karindwi rizamara iminsi ibiri nk’ibisanzwe ribera mu mugi wa Kigali. Biteganyijwe ko rizatangira tariki ya 19 Kanama kugeza ku ya 20 Kanama 2017.

Muri Kigali Up Music Festival si Alpha Blondy gusa uzitabira ibyo bitaramo by’iri serukiramuco. Mighty Popo yakomeje avuga hari abahanzi b’abanyarwanda bakiri mu biganiro nabo.

Alpha Blondy waherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2000, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo {Seba Allah, Jerusalem, Peace in Liberia, I wish You Were Here, Brigadier Sabari} n’izindi.

Uyu muhanzi amaze kugera mu kigero cy’imyaka 64. Yavutse tariki ya 01 Mutarama 1953 avuka mu bana 9 mu mugi witwa Dimbokro muri Côte d’Ivoire.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vovSq2

1 comment:

  1. Nice article. Highly recommended. The thoughts are clear and well explained. Thankyou for sharing your work, truly worth reading. On the other hand, if you’re interested in , pay per click package in singapore, feel free to visit our website. Thankyou and Godbless!

    ReplyDelete