Abana 5 bo mu muryango umwe bahiriye mu nzu barakongoka

Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Kyankwanzi muri Uganda iri mu iperereza ku cyaba cyaateje inkongi y’inzu yahiriyemo abana 5 b’abavandimwe.

Aba bana 5 b’uwitwa Mohammed Ssali bafite imyaka guhera kuri 12 kumanura, baahiriye mu nzu kuwa Kabiri w’iki cyumweru mu gace ka Butemba ubwo ababyeyi ba bo bari babasize mu rugo bonyine.

Umuvugizi wa polisi ya kariya gace, Norbert Ochom yabwiye daily Monitor  dukesha iyi nkuru ivuga ko hagikorwa iperereza ku cyaba cyarateje iyi nkongi ariko yongeraho ko hakekwa ko yaba yaratewe na buji iwabo basize batazimije ubwo bari bagiye.

Ababyeyi b’aba bana nab o bavuga ko batari bahari mu gihe abana ba bo bairaga mu nzu ariko bakananirwa gusobanura icyaba cyateye inkongi y’inzu ya bo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2fLxtQr
via IFTTT

No comments:

Post a Comment