Bamwe mu bagore bo mu cyaro, bavuga ko na nubu bakizitirwa no kwirirwa mu mirimo yo mu rugo, ubusanzwe itabarirwa agaciro mu mafaranga, bikababera inzitizi yo gutuma batabasha kwiteza imbere, kuko umwanya munini bawumara ari muri ya mirimo yo mu rugo.
Mujawimana Berancille utuye mu kagari ka Gifumba, umurenge wa Nyamabuye, umubyeyi w’abana batatu, avuga ko uretse kujya kwirirwa mu mirimo yo mu rugo, nta kindi ashobora gukora cyamubyarira indi nyungu.
Mujawimana avuga ko abiterwa n’uko aho ajya gushaka amazi ari kure ye, bikamusaba gukora urugendo ndetse no kujya gutashya inkwi zo gutekesha kuko nta shyamba agira yazitemamo,ibi ngo bigatuma nta kindi yabasha kwikorera kuko abirangiza amasaha yakuze.
Agira ati”Iyo mbyutse mu gitondonjya kuvoma ugasanga ngeze mu rugo bumaze gucya, nkaba ngiye gutora inkwi kugira ngo nzabone izo ndi butekeshe na byo bimfata umwanya munini, nkajya gushaka ubwatsi bw’amatungo, navayo nkatangira guteka, n’utundi ducogocogo tw’imirimo itandukanye yo mu rugo.”
Kuba atabona n’umwanya wo kuruhuka kubera imirimo yiriwemo,ngo bituma adashobora kubona umwanya wo kuba yashaka undi murimo wamuzanira amafaranga ,kuko atabona uko abibangikanya.
Uyu mugore avuga ko ibi bimugiraho ingaruka nyinshi,kuko abona ifaranga ari uko arihawe n’umugabo,ngo ntashobora kuba yakwigurira igitenge,cyanwa undi mwenda, ngo ahora ahanze amaso ku mugabo we gusa, rimwe na rimwe nawe uba atayafite kuko nawe akora akazi ko kwikorera imizigo.
Ntabwo ubu buzima abwihariye wenyine kuko hari n’abandi bagore bo mu cyaro batandukanye.
Uwiragiye Anatole, umukozi w’umuryango Action Aid, avuga ko mu bushakashatsi uyu muryango wakoreye mu turere twa Nyanza, Nyaruguru, Gisagara ,Karongi na Musanze, basanze umugore wo mu cyaro usanga akoresha amasaha arindwi ku munsi ari muri ya mirimo yo mu rugo itabyara inyungu, aho usanga muri iyi mirimo ngo kuvoma amazi no gutora inkwi ari byo bitwara umwanya munini.
Kuba umugore yakwirirwa azenguruka amashyamba atora inkwi, ngo bishobora no kumugiraho ingaruka zo kuba yahohoterwa na ba nyir’amashyamba, kuba yajya kuvoma akahahurira n’urugomo n’ibindi.
Uwiragiye avuga ko kugira ngo icyo kibazo gikemuke, ari uko buri wese yakumva uburemere bwa cyo yaba umugore, umugabo, imiryango itegamiye Leta, Leta ubwayo, ndetse inzego zitandukanye zikakigaho.
Yagize ati”Niba harashyizweho gahunda ya nkunganire igenerwa abahinzi, hanakwiye gushyirwaho na nkunganire mu kugura Gaz, ku kubaka biogas bityo bikorohera wa mugore wirirwaga ashaka inkwi ntagire icyo yikorera.
Akomeza avuga kandi ko haramutse hashyizweho ingamba, amazi akaba ari hafi nibura muri metero 500 y’aho uwo mugore atuye, akunganirwa mu gutunga biogas, akegerezwa amarerero y’abana bato, byazatuma wa mugore ashobora kwiteza imbere, kuko kugeza ubu ikibazo cy’ibicanwa ari ikibazo gikomereye umuturage wo mu cyaro, kuko n’aho amashyamba akiboneka usanga amakara yigira mu mijyi, naho mu cyaro bagasigarira aho.
Iyi mirimo idahemberwa kandi, ngo ituma uwa mugore atabona umwanya wo kuba yakwitabira inama cyangwa izindi gahunda za leta nk’abandi kuko ntiyabona umwanya wo kujya ahandi bateraniye, ngo nawe ashobore kugira icyo yiyungura, kuko iyi mirimo yo mu rugo imuherana ntabone umwanya wo kujya mu bindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema M.Jeanne@Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2i6KHYQ
via IFTTT
No comments:
Post a Comment