Paul Pogba yahishuye inzozi zikomeye afite ku hazaza he.

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa akaba akina hagati mu kibuga mu ikipe ya Manchester United witwa Paul Pogba, yatangaje ibyo yifuza kugeraho mu bihe biri imbere, ibintu byashimishije abakunzi ba Manchester United.

Paul Pogba, amaze igihe kinini agarukwaho cyane mu itangazamakuru, ahanini kubera umubano utari mwiza afitanye n’umutoza w’iyi kipe, Jose Mourinho.Gusa ariko n’ubwo bimeze bityo, Paul Pogba ntabwo yigeze ahagarara gutekereza k’ukuba yakegukana igikombe cya shampiyona y’abongereza izwi ku izina rya English Premier League ndetse na UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’iburayi.

Aganira na Le Figaro, Paul Pogba yatangaje ko afite inzozi zikomeye mu gihe kiri imbere.Yagize ati:”Inzozi zajye? Ni ukwegukana Premier League, Champions League, Euro ndetse no kuba umwe mu bakinnyi beza ku isi. Ndifuza kugira icyo nkora kumateka ya ruhago. Ngafata icyemezo gikwiye, ngatsinda ibitego byinshi cyane.”



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2C7RV7f
via IFTTT

No comments:

Post a Comment