Umukinnyi w’ikipe ya PSG, Neymar Jr n’umukunzi we, Umunyamideli Bruna Marquezine bongeye gutungura bikomeye abatari bake nyuma yo gufata icyemezo cyo guhagarika ubucuti bwabo burundu, nyuma y’igihe gito nanone bari bamaze biyunze.
Ubwo yari mu kirori kimwe cyo muri Brazil, Bruna Marquezine niwe watanze aya makuru y’uko atari umukunzi wa Neymar, kuko ngo ku wa Kane w’icyumweru gishize,yamusabye ko bakongera guhagarika umubano wabo nyuma y’amezi make bari bamaze biyunze nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Sun.
Yagize ati :“Ni icyemezo yafashe ku giti cye,ariko ndacyamwubahana ndetse ndacyamukunda kubera ibyo njye nawe twaciyemo.Murabizi sinkunda kuvuga ku buzima bwanjye bwite ariko ubu mbikoze kubera ko ari ngombwa ndetse n’iyi nshuro yonyine.”
Biravugwa ko aba bombi batandukanye bapfuye amatora ari kubera muri iki gihugu ndetse ibinyamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko batari bahuje imyumvire ku bakandida bari kwiyamamaza muri Brazil.
Neymar yatangiye gukundana na Bruna Marquezine w’imyaka 23 muri 2012,baza gutandukana bitari ibya burundu bapfuye ko uyu mukobwa yanze ko bashyingiranwa ariko bongeye kwiyunga mu mpera z’umwaka ushize none birangiye batandukanye burundu.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2AkP8GB
via IFTTT
No comments:
Post a Comment