Umukinnyi Ndanda Alphonse umaze kubyarana abana babiri n’umunyamakuru Anita Pendo ,yatangaje ko atagifitanye umubano wihariye n’uyu wari uzwi nk’umugore we ndetse ahamya ko bamaze gutandukana.
Ndanda na Anita Pendo bamaze imyaka imyaka 2 bakundana aho byavuzwe ko bakundana muri 2016, ndetse muri kanama 2018 bibarutse umwana w’umuhungu witwa Tiran. Kuwa 05 Ukwakira 2018 yibarutse undi mwana wa kabiri bise Ryan.Byagiye bivugwa kenshi ko Anita Pendo na Ndanda batandukanye, ariko aba bombi bakabyamaganira kure, ndetse ababivugaga bacecekeshwa n’inda ya kabiri uyu mugore yasamye kandi akemeza ko yayitewe n’umugabo wa mbere.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Ukwakira 2018, Ndanda Alphonse abinyujije ku rubuga rwa Instagram yahishuye ko yamaze gutandukana na Anita Pendo ko ikibahuza ari abana babyaranye.
Yagize ati “Amaso yanjye ari kuri Tiran na Ryan ibindi abantu bibwira n’ibyo bibeshyera sibyo..abambaza ibijyanye na Mum wabo murekeraho plz ,abanyandikira babimbaza ukuri kwa byo ni uko ntabana nawe ntuye Kacyiru agatura Remera,,mfite ubuzima bwanjye nawe akagira ubwo, rero ndumva ndi munzira zanjye no kumenya ejo hazaza hanjye n’abana banjye.”
N’ubwo Ndanda yahishuye ko yatandukanye na Anita Pendo ntabwo yavuze igihe batandukaniye n’impamvu yabiteye.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2AbR2ZZ
via IFTTT
No comments:
Post a Comment