Igitero c'Umunyeshuli muri Crimea Cahitanye 22 Gikomeretsa 50

Mu ntara ya Crimea, abantu 18 bishwe n’igitero cy’umunyeshuli w’imyaka 22 waturikije igisasu muri kaminuza yo mu mujyi wa Kerch. Nawe nyuma yiyahuye. Abandi bantu 50 bakomeretse. Abenshi muri bo ni abanyeshuli, nk’uko abayobozi ba kaminuza babivuga.  Umuvugizi wa perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yabyise igitero cy’iterabwoba. Ariko Komite y’igihugu irwanya iterabwoba mu Burusiya yavuze ko ari ubwicanyi bwibasiye imbaga ariko atari igikorwa cy’iterabwoba. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Moscou,erezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yavuze ko bishoboka ko ari abantu barenze umwe bakoze igitero. Hashize imyaka ine Uburusiya bwigaruriye intara ya Crimee yahoze ari iy’igihugu cya Ukraine.  

from Voice of America https://ift.tt/2NJTuu5
via IFTTT

No comments:

Post a Comment