Zari Hassan yakomoje ku mugabo ugiye kumwibagiza agahinda yatewe na Diamond.

Umunyamideli Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz yaciye amarenga ko yaba yaramaze kubona undi mugabo ugiye kumwibagiza agahinda n’amarira yatewe n’uyu muhanzi banabyaranye abana babiri.

Zari watandukanye na Diamond kuwa 14 Gashyantare 2018 nyuma yo gushinja uyu muhanzi kumuca inyuma kandi ntacyo yamuburanye, yatangaje amagambo asa nk’aho yamaze kubona undi mugabo bagiye gukomezanya mu rukundo.Uyu umugore w’abana batanu wakunze kuvuga kenshi ko kuri ubu atiteguye guhita akundana n’undi mugabo yatunguye abakoresha imbugankoranyambaga ubwo yavugaga ko atakiri Ku isoko.

Ni nyuma y’ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze ayishyiraho amagambo agira ati:” off the market #taken”. Bishatse kuvuga ngo “sinkiri ku isoko narafashwe“.
Benshi mu bafana ba Zari bakimara kubona aya amagambo bakaba bahise batangira kwemeza ko uyu mugore yamaze kubona umukunzi ugiye gusimbura Diamond nubwo nta zina rye riramenyekana.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2MB8C0y
via IFTTT

No comments:

Post a Comment