Huddah Monroe uhamya ko yakijijwe n’igitsina cye, yibasiye bikomeye abakobwa bateretwa n’abasore b’abakene.

Umunyamideli Huddah Monroe umaze kubaka izina rikomeye mu karere k’Afrika y’Uburasirazuba bitewe n’ubwiza n’ikimero bye bikurura abagabo, yibasiye bikomeye abagore/abakobwa bateretwa n’abagabo badafite amafaranga maze atangaza ko nabo batazigera bagira icyo bigezaho.

Uyu mukobwa ukunze kuvuga kenshi ko ubutunzi bwe n’ibintu by’agaciro byose afite abikesha igitsina cye, yatangaje ibi ubwo umufana we yamwandikiraga ku rukuta rwe rwa instagram amusaba kumubwira icyo yahitamo hagati y’urukundo n’amafaranga. Ati: ” ese ari amafaranga n’urukundo ni iki washyira imbere?“.Mu gusubiza iki kibazo Huddah yahise amusubiza ko iyo umugore/umukobwa akundanye n’umugabo/umusore ufite amafaranga abaho neza cyane naho ukundanye n’utishoboye(umugabo/umusore) birangira na we abaye umukene, bityo ngo kuri we ifaranga ni ryo rya mbere.

Mu magambo ye yagize ati:”oya, mu buzima ni wowe wihitiramo icyerekezo cyawe ndetse ugahitamo n’uburyo uzabaho.Iyo uryamanye n’umusore w’umukene bizarangira nawe uri umukene, ariko nuryamana n’umwami birumvikana ko bizarangira nawe wituriye mu ngoro.Ntimugatume rero amarangamutima yanyu abayobya ku cyerekezo mushaka kwerekezamo.”



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2PnXCkW
via IFTTT

No comments:

Post a Comment