Ibyo Unai Emery yakoreye imbere y’itangazamakuru byatangaje benshi mu bafana ba Arsenal.

Umutoza mushya w’ikipe ya Arsenal witwa Unai Emery yaraye atunguye benshi mu bafana b’iyi kipe bitewe n’ibyo yakoreye imbere y’itangazamakuru ubwo yari ari mu kiganiro n’itangazamakuru yitegura umukino ikipe ya Arsenal izahuramo n’ikipe ya Cardiff muri iyi wikendi.

Ubwo uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Espagne yari ari gusubiza bimwe mu bibazo yari yabajijwe n’itangazamakuru, telefoni igendanwa y’umwe mu banyamakuru (wari wayiteretse ku meza ya Unai Emery kugirango ifate amajwi y’uyu mutoza) yaje gusona.Maze Unai Emery ahita abaza nyiri telefoni, umwe mu banyamakuru ahita asubiza mu ijwi riranguruye agira ati:”Ni Ozil, Mbese ejo azakina (Ozil)?”


Uyu mutoza yahise agira ati:”Ngiye kuyitaba.Unai Emery yahise yitaba telefoni atangaza ko ari John Spencer wari uyihamagaye maze bagirana ikiganiro gikurikira : « Ok, Mwaramutse, Mwiriwe ?
: « Bite ? Nitwa Unai Emery. Amakuru yawe ? Turi mukazi.

Nyuma y’uko Unai Emery abwiye John Spencer aya magambo, John Spencer yahise akupa telefoni.Iki gikorwa kikaba cyatunguye cyane abanyamakuru basigaye baseka ndetse banacyishimiye cyane.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2NCsEoD
via IFTTT

No comments:

Post a Comment