Dore ibimenyetso simusiga bizakwereka ko wazahajwe n’indwara y’umwijima.

Umwijima ni kimwe mu bice bifitiye umumaro umubiri w’umuntu, kuko ushinzwe kuyungurura amaraso no kuvana uburozi mu mubiri ariko nanone ufite byinshi bishobora kuwangiza ku buryo uba utakibasha gukora akazi kawo.Nuramuka wibonyeho kimwe muri ibi bimenyetso bikurikira uzihutire kujya kwa muganga kugira ngo harebwe impamvu igitera ndetse uhabwe n’inama zisumbuyeho kuko bishoboka ko byaba ari ibimenyetso simusiga by’indwara y’umwijima:

1.Kuribwa munda: Iyo umuntu akunda kurya ibiryo bifite ibinure byinshi bimwangiriza umwijima bityo bigatuma umuntu arushaho kuribwa cyane munda.

2.Kugira isesemi: Niba uzi ko ukunda kugira isesemi bya hato na hato kandi nta yindi ndwara uzi yaba ibitera, gira amakenga kuko ushobora kuba urwaye umwijima bitewe n’indyo iwangiza ukunda kurya.

3.Kugira amaso y’umuhondo: Kubera uburozi cyangwa se imyanda myinshi iba yiganje mu mwijima, bishobora guteza ikibazo cyo kugira amaso y’umuhondo. Nubona iki kimenyetso uzamenye neza ko umwijima wawe wuzuyemo imyanda.

4.Kunanirwa no gucika intege: niba usigaye wumva unaniwe cyane ndetse ugacika intege kandi ntacyo wkoze cyaguteye uwo munaniro, ibyo bintu bigahoraho, uzamenye neza ko umwijima wawe ushobora kuba ufite ikibazo

5.Kugira umuriro mwinshi: Niba usigaye ugira umuriro mwinshi kandi uhoraho ihutire kujya kwa muganga kuko ushobora kuba urwaye hepatite.

6.Guhindura ibara kw’inkari ndetse n’umwanda wituma: Niba usigaye ubona inkari zawe zisa nabi cyane ndetse umwanda wituma ukaba werurutse ukuntu, ukwiye kujya kwa muganga ngo hasuzumwe niba nta kibazo cy’umwijima ufite kuko ibyo bishobora kukubera ikimenyetso simusiga.

 

Src: amelioretasante.com



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2LF520F
via IFTTT

No comments:

Post a Comment