Diamond yongeye kuvuga ku myambarire ye idasanzwe benshi bise iy’abatinganyi.

Abinyujije kuri televisiyo ye ya Wasafi TV, Diamond Platnumz yongeye gukomoza ku myambarire ye idasanzwe ndetse yanavugishe abatari bake mu minsi ishize bavuga ko ari nk’iyabatinganyi ndetse abamwibazagaho ababwira ko nta gahunda afite yo kuba yabireka kuko ngo nta muntu n’umwe umugenera ibyo yambara.

Mu minsi yashize hacicikanye inkuru nyinshi zinenga imyambarire y’icyamamare Diamond Platnumz, biturutse ku mukufi amaze igihe yambara ku kuguru, ndetse n’iherena yambara ku zuru, bamwe mu bibaza ku myitwarire ye bakaba baratangiye kumushinja ubutinganyi!

Diamond agira ati “ Buri wese agira umudeli we, nta muntu n’umwe ushobora kumpindurira ibyo nambara, baravuga ngo imikufi ku kuguru yambarwa n’indaya n’abatinganyi, nyamara muri Amerika yambarwa nk’ikimenyetso cy’intwari yabashije gutoroka Gereza, buriya umuntu yambara bijyanye n’ahantu aherereye. ”

Ku kibazo cy’ababyeyi bari bafite impungenge ko abana ba Tanzaniya ndetse no mu bindi bihugu bituranye, bazanduzwa imico mibi na Diamond bafata nk’urugero rwiza kubera bamufana, Uyu muhanzi yavuze ko ntamuntu n’umwe ukwiye kwigana imyambarire ye, ku bera ko buri wese agira iye myambarire yihariye. Ati “ Buri wese agira imideli ye, umuntu uzanyigana bizamuvuna.”

Hamamaye inkuru nyinshi muri showbiz ya Bongo Flavor, ubwo Diamond Platnumz yakoreraga ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akagaraga yambaye iherena ku zuru, n’umukufi ku kuguru, ibi bimenyerewe ku bakobwa nabo bihwihwiswa ko ari ikimenyetso kerekana ko bicuruza.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2nQQzFG
via IFTTT

No comments:

Post a Comment