Mutokambali Moïse, umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball yahamagaye abakinnyi 16 bagomba kwitegura amarushanwa Nyafurika (Afrobasket).
Uyu mutoza yabanje guhamagara abakinnyi bakina muri shampiyona yo mu Rwanda uko ari 16 kugira ngo batangire kwitegura ayo marushanwa.
Abo bakinnyi 16 bahamagawe ni: Mugabe Aristide ukinira Patriots BBC, Kubwimana Kazingufu Ali wa REG BBC, Sagamba Sedar wa Patriots BBC, Ishimwe Parfait wa APR BBC, Ndizeye Dieudonné wa IPRC-Kigali BBC, Niyonkuru Pascal wa Espoir BBC.
Abandi ni: Icyishatse Herve wa IPRC-South BBC, Nkurunziza Walter wa Patriots BBC, Havugintwali Steven wa IPRC-Kigali BBC, Shyaka Olivier wa Espoir BBC, Munyaneza Eric wa APR BBC, Ruzigande Ali wa APR BBC, Niyonsaba Bienvenue wa IPRC-Kigali BBC, Ndoli Jean Paul wa IPRC-Kigali BBC, Kaje Elie wa Patriots BBC ndetse na Kami Kabange Milambwe wa REG BBC.
Imikino Nyafurika izabera muri Tunisia tariki ya 8 kugera 16 Nzeri 2017.
Ishyirahamwe Nyafurika ry’umukino wa Basketball ryahaye u Rwanda itike yo kwitabira amarushanwa Nyafurika nyuma y’uko rutari mu makipe abiri yahise abona itike.
Afrobasket izitabirwa n’amakipe 16 ari yo: Angola, Cameroun, Repubulika ya Centrafrica, Cote d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Misiri, Guinea, Mali, Moroc, Mozambique, Nigeria, u Rwanda, Senegal, Afurika y’Epfo, Tunisia ndetse na Uganda.
U Rwanda ruri mu itsinda C ririmo ibihugu nka Tunisia izakira iryo rushanwa, Cameroun ndetse na Guinea.
Ni nyuma y’uko u Rwanda rwari rwabuze itike mu marushanwa y’Akarere ka gatanu (Zone V) yabereye muri Congo Kinshansa uyu mwaka.
Ni mu gihe u Rwanda rwari rwatsinzwe na Uganda muri 1/2 cy’amarushanwa y’Akarere, ariko ruza kubona itike Misiri na Uganda zakinnye umukino wa nyuma w’iyo mikino yombi yahise abona itike.
from Izuba Rirashe http://ift.tt/2w5BbIg
via IFTTT
No comments:
Post a Comment