Ibi ni ibyemezwa n’abahanga mu binyabuzima n’ubuvuzi nyuma yo kuvumbura uburyo uturemangingo dushaje dushobora gusubizwa ibutoto. Ibi babibonye nyuma y’ubushakashatsi barimo bakora ku ndwara yitwa progeria ituma abana bakura basaza vuba vuba akazapfa batarageza imyaka 15 kubera ibibazo by’umutima.
Abana barwara Progeria bapfa batarenza imyaka 15 y’amavuko
Ubwo barimo bagerageza bumwe mu buryo bwo kurwanya iyi ndwara baje gusanga hari uburyo bafata uturemangingo(cells) dushaje bakadusubiza ibutoto uko ngo gusaza biterwa n’uko hari imyaka umuntu ageramo uturemangingo dushaje ntitubone utundi tudusimbura.
Uburyo babonye bwo guhindura uturemangingo mo utundi dushya ngo bushingiye ku ikoranabuhanga ryo gufata igice kiba muri DNA kitwa RNA(Rubo-Nucleic Acid) bakanjizamo umusemburo bita telomerase.
Dr John Cooke yemeza ko ibyo bavumbuye byaberetse ko hari uburyo bushoboka bwatuma uturemangingo tudacika intege mu gihe gito bityo nyiratwo akaba yasaza buhoro buhoro.
Kubera gusaza kw’uturemangingo ntihakorwe utundi iyo umuntu amaze gusaza nibyo bituma bamwe bavunika amagufwa, umubiri ugatangira kurwara indwara ubusanzwe utarwaraga umuntu akiri muto n’ibindi.
Bitewe n’uko uturemangingo duhora dusimburana, abahanga mu binyabuzima bavuga ko buri myaka icumi umuntu aba afite urwungano rw’amafugwa rushya.
Iyi ni nayo mpamvu usanga uko umuntu wasaga agite imyaka icumi biba bihabanye cyane n’uko asa nyuma y’imyaka 20.
Abahanga bavuga ko kwigira ku ndwara ya Progeria byatewe n’uko ari indwara yerekana mu buryo bugaragara uko uturemangingo dusaza ariko kuri bikaba byihuta.
Dr Cooke avuga ko abana barwaye iriya ndwara akenshi bapfa bafite hagati y’imyaka 13, 14 na 15 y’amavuko.
Yemeza ko bazakoresha ubuhanga bamenye bakagerageza kugabanya umuvuduko w’ubukana progeria igenderaho bityo abana bayirwaye bakaramba cyangwa bagakira Burundi cyane cyane ko atari indwara yandura.
Mu bushakashatsi bwabo abahanga basanze kugira ngo babashe kugabanya umuvuduko w’ubusaza mu turemangingo bagomba guca intege uduce tw’umusemburo bita telomeres tuba muri telomerase
Uko umuntu agenda asaza niko telomere zigenda zinanuka zikaba nto, bigatuma igihe twari kuzaramba kiba gito.
Abahanga basanze mu turemangingo tw’abana barwaye progeria za telomere ziba ari ngufi. Ibi byatumye batekereza ko baramutse babashije kongera uburebure bwa telomere byatuma igihe abantu bari buzarambe nacyo kiba kirekire.
Ibi kandi ngo byazafasha mu gutuma abantu babasha guhangana n’imihangayiko(stress) kuko nayo iri mu bintu bituma za telomere ziba ngufi abantu bakaba bapfa hakiri kare.
Kugira ngo babashe gutuma imikorere ya za telomere ihinduka abahanga bakoresheje ikorabuhanga bita RNA Therapeutics, iri rikaba ari ikoranabuhanga rituma RNA ijya ku bice by’uturemangingo byohereza wa musemburo bita telomerase.
Ibi biha uturemangingo amakuru akenewe kugira ngo dufashe kongera uburebure bwa telomere.
Abaganga bazi neza ko ibibazo byo gusaza bigendana n’indwara zitandukanye harimo iz’umutima n’ubwonko, bityo ngo kubasha kumenya uko bakongera uburebure bwa za telomere bigatuma umuntu adasaza vuba byafasha mu kugabanya indwara nyinshi zica abantu bafite imyaka guhera kuri 50 kuzamura.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2uRr0IE
No comments:
Post a Comment