Umukobwa witwa Kaylee Moats akomoka muri leta ya Arizona.
Uyu mukobwa yahuye n’ikibazo cy’uburwayi yatewe n’agakoko ka Mayer Rokitansky Küster Hauser syndrome (MRKH) gatuma umuntu abasha kuvuka atagira igitsina ariko ibindi bice by’umubiri bimumenyekanisha uwo ari we akaba abyujuje.
Ni muri urwo rwego uyu mukobwa wo mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko aherutse kubona umuhungu w’umusore bakundana Robbie Limmer, uyu musore akaba yaranabaye intandaro yo gutuma umuryango w’uyu mukobwa uhaguruka ushaka inkunga yo kumubagisha ngo abe yahamwa igitsina cyangwa umwanya wo gukoreramo imibonano mpuzabitsina nk’abandi.
Uyu musore avuga ko atitaye ku kuba umukobwa nta gitsina agira kuko bishoboka kukigira ahubwo ikimuraje ishinga kikaba ari ukurebera hamwe uburyo yabagwa n’abaganga kabuhariwe akaba yaterwaho ibyo bice by’umubiri atavukanye.
Mu mezi macye bamaranye, uyu musore yabashije kubika byibuze Amadolari 50 buri kwezi mu gihe hari hakenewe asagaho gato ibihumbi 15 by’Amadolari ngo uyu mukobwa avurwe ariko nay o yaje kuboneka.
Nyuma yo kubona ko umusore amaramaje ku mwanzuro we wo gukundana n’umukobwa utagira igitsina, umuryango we watangiye umutera inkunga aho mushiki we Amanda yabatwerereye ibihumbi 5 by’Amadolari bityo n’abandi bakaba bagenda bitanga uko bashoboye bashyigikiye urukundo rw’aba bombi.
Uyu mukobwa aganira n’itangazamakuru yagize ati”Uyu musore twahuriye mu ishuri, atangira kunyiyumvamo umunsi ku wundi agashaka ko tuganira, namubwiraga ko mfite ikibazo cya buriya burwayi akanga kubyemera ku buryo byantwaye ukwezi kose mbimusobanurira.”
Byarantunguye kugira igitsina bwa mbere nk’abandi ndetse nkibaza niba bizampira nta nkurikizi zizabaho mu bijyanye n’imyororokere “
Moats avuga ko kugeza ubu afite ibice by’ibanga bias n’iby’abandi bakobwa uretse akantu gato k’akenge kaje mu mwanya uteri uwako ari na ko yakoreshaga anyara guza bityo kakaza kubangamira ibindi bice byateweho.
Avuga kandi ko yujuje ibice by’umubiri byose bisabwa ngo abe umukobwa wuzuye nubwo atabasha kumenya imiterere y’imbere mu nda ibyara ariko akongeraho ko yumva bimuhagije.
Uyu mukobwa wavutse mu muryango utifashije yamaze iyi myaka yose ataravurwa kuko yari yaragize ibanga iki kibazo kidakunze kugaragara ahari ho hose, akaba ashimira uriya musore wagerageje kumwegera akumva akamuri ku mutima ndetse akanamwereka urukundo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2vJlnN0
via IFTTT
No comments:
Post a Comment