Umuhinde yasubijwe miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Polisi y’u Rwanda yasubije miliyoni 13 Frw umugabo ukomoka mu Buhinde wari wibwe n’umukozi we yari ayamutumye kuri banki. Twahirwa wayafatanywe yemera ko ayo mafaranga yari yayibye.

ACP Roger Rutikanga ukuriye Police y’Umujyi wa Kigali asubiza Charles amafaranga ye

Kuri uyu wa kane ku kicaro cya Polisi y’Umujyi muri Gasabo, I Remera niho umugabo ukomoka mu Buhinde witwa Charles uhagarariye Isosiyete yitwa Waheguru Travels, yasubijwe miliyoni 13.

Twahirwa Livingston w’imyaka 27 yari umukozi wa kompani icuruza amatike y’indege, ikorera mu mujyi wa Kigali, yemeye ko ari we wari wibye ayo mafaranga ubwo yari ayatumwe n’umukoresha we kuri banki.

Yagize ati “Bampaye cheque ngo njye kuyibikuza maze kubona amafaranga ntabwo nari mfite gahunda yo kuyiba ariko nabipanze ubwo.”

Avuga ko atazi icyabimuteye kuko ngo ntiyari asanzwe yiba kuko ngo mu myaka isaga ibiri yari amaranye n’uwo mukoresha we nk’umukozi ushinzwe Marketing ngo ntabwo yajyaga agerageza kwiba.

Twahirwa yafatiwe i Kayonza kwa nyina wabo ubwo yari agiye kuba ahihishe ngo apange icyo azakoresha ayo mafaranga.

Inkuru irambuye…….

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2wSpkhf

No comments:

Post a Comment