Uko Paul Kagame yiyamamaje mu karere kamucumbiye atangira intambara yo kubohora u Rwanda

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ubwo yakomezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gicumbi yatangiriyemo urugambo rwo kubohoza u Rwanda yabwiye abari baje kumwakira mu murenge wa Rutare ko u Rwanda rutakibarizwa mu bihugu bihitirwamo uko bigomba kubaho abanya Gicumbi nabo bamusezeranya kumutora.

Mu ntero n'inyikirizo aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi n'inshuti zabo bahuriye mu murenge wa Rutare babwiye Paul Kagame ko ari umubyeyi wabo ariwe wabasubije agaciro kandi ko bazamutora kugirango bamugumane kuko babona nta wundi wabayobora.

Depite Gatabazi Jean Marie Vianne uvuka muri aka karere wamamazaga Paul Kagame yavuze ko bishimira ko abantu ibihumbi 29 bamaze guhabwa girinka kandi ariko karere ka mbere gafite umukamo utubutse w'amata.

Baze mu mvugo iranguruye abaza abanya Gicumbi ati:” murashaka nde?? Murashaka nde? “ nabo bati “ Paul Kagame Paul Kagame”. Bavugiye icyarimwe bati:” waduhaye amata ntitwakwima amajwi”

Nawe ubwo yafataga umwanya ngo abaganirize yatangiye abashimira ko baje ari benshi kumwakira ndetse abashimira ibikorwa byinshi kandi byiza bakorana bubaka Gicumbi.

Bantu ba Gicummbi imyaka ibaye 20 n'indi turi kumwe twiyubaka twubaka amajyambere twubaka umuterkano twubaka ubumwe twubaka ibikorwa remezo.. rero banya Gicumbi tugeze kuri byinshi ariko turacyafite urugendio rurerure turacyakomeza inzira y'amajyambere. Ntabwo twagera kure ntabvwo twakwihuta tudafatanyije tudakora politiki itandukanye n'indi iri mu mateka yacu.”

Yababwiye ko n'ubwo bavuze ko bagejejeho amazi ariko ngo aracyari macye ugereranyije n'uko babyifuza. Gusa yababwiye ko nibamutora biziyongera ati:”Ariko nyuma ya tariki 4/8 nk'uko mwabihisemo nk'uko nzi muzabihitamo tu7zagera kuri byinshi. Icyizere cy'ibyo mwasabye n'uko muzahitamo ntabwo tuzagitatira kandi tyzakomeza inzira tugere kuri byinshi.

Yakomeje agira ati:”Aho twabanje twasubiye mu mateka yo guhindura amatwara, imyimvire .. twahoze tuvuga ngo muri ibyo byose ntacyabaye imfabusa kandi nta n'ikizaba imfabusa kandi abanya Cicumbi mwabigizemo uruhare . n'ibiri imbere rero twizeye kandi turifuza ko mwabigiramo uruhare kandi runini mufatanyije n'abandi bo mu tundi turere nibyo bizubaka amajyambere yacu”

Yakomeje ababwira ko tariki ya 4/8 umunsi w'amatora ari igihe cyiza cyo kwihitiramo ku banyarwanda.

Ati:”Ni uguhitamo ibitubereye twebwe ntabwo duhitiramo abandi ibibabereye cyangwa ibyo bakeneye kugenderaho twe twahisemo ibyacu. Bariya bandi mujya mwumva bashaka guhitiramo u Rwanda bahera mu gitondo babaza icyo warariye, aho wahoze, iyco wavuze, impamvu, ibyo ku Rwanda ntabwo bigikora. Ahubwo ikintangaza nta n'ubwo babaza niba utanaburaye ahubwo bakubaza icyo warariye, umuntu akubajije niba utabura wenda wakwibaza ko ashaka ko ejo utazaburara ariko nabyo ntabwo nifuza umpa icyo ndarira ahubwo nifuza ko wampa uburyo bwo kwishakira icyo ndarira.”

Yakomeje agira ati:”Imyaka ibaye myinshi abanyarwanda abanya furika baonwa nk'abakwiye guhabwa ibyo bararira aho guhabwa uburyo bwo kubyishakira rero n'iki gikorwa ni ikiza kiyongera kubindi by'inzira u Rwanda rwacu rurimo zo kwihiramo uko dushaka kwihitaramo ibitubereye bijyana na buri wese bitagira abo bisiga inyuma.”

Yababwiye ko bagize uruhare mu nzira yagejeje u rwanda aho rugeze kandi ko abategerejeho ko no ku itariki ya 4 z'ukwa 8 bazakomeza iyo nzira batangiye.

Yabwiye abanya Gicumbi ko FPR yatangiye arintoya ariko ikaza gukura ndetse igakuza n'u Rwanda rwose. Yababwiye ko ariko itahisemo gukora yonyine ahubwo ko yahisemo gukorana n'andi mashyaka 8 yanamushyigikiye muri aya matora.

yababwiye ko ubu ubufatanye aribwo bukenewe kurenza ibindi ati:"Ubufatanye ubu nibwo bukeneqe haba hagati yacu ubwacu ndetse no hagati yacu n'amahanga u wRanda rwarakuze rwaracutse ni ubufatanye gusa ."

Yijeje abanya Gicumbi ko azagaruka nk'uko asanzwe aza bakaganira bakajya inama y'uko bubaka igihugu ati" ni iwacu"



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2vppvmy
via IFTTT

No comments:

Post a Comment