Uko ibikorwa by’umuganda byagiye byitabirwa hirya no hino mu Rwanda(Amafoto)

Abanyarwanda n’abanyamahanga bari mu Rwanda bitabiriye igikorwa cy’umuganda rusange cyabereye hirya no hino mu gihugu.

Mu rwego rwo kwerekana uko uwo muganda wagiye witabirwa  hirya no hino mu Rwanda, no kubagezaho ibyakozwe, Bwiza.com yabateguriye amafoto abigaragaza.

Nyarugenge: Impamyabigwi zakoze umuganda zinagoboka abatishoboye

Abanyamakuru bitabiriye icyiciro cya Kabri cy’itorero ryabo riherutse kubera i Nkumba mu karere ka Burera ‘Impamyabigwi II Berekeje mu murenge wa Mageragere mu Muganda mu rwego rwo kwesa umuhigo bihaye wo kwishyurira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza.

Nyuma y’uwo muganda bashyikirije cheque iriho inkunga y’ibihumbi 300 bakusanyije hagati yabo azafasha aka karere kwishyurira abaturage bako 100 batishoboye, mituweli

Impamyabigwi II mu muganda

Umusanzu wishyuriwe abatishoboye 100

Impamyabigwi II n’akanyamuneza ubwo berekezaga mu muganda no gufasha

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu cyari muri uyu murenge wa Mageragere gishyira amashanyarazi mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugendabari.

Gatsibo: Basijije ibibanza babumba n’amatafari yo kubakira abirukanywe muri Tanzania

Abayobozi n’abaturage batandukanye bitabiriye umuganda wo gusiza ibibanza 8 bizubakirwamo Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania. Muri icyo gikorwa kandi babumbye n’amatafari yo kuzabubakira. Depite Uwimanimpaye Jean D’Arc,Senateri Kazarwa n’abanyagatsibo batuye Kigali n’inzego zishinzwe umutekano bari muri icyo gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rwimbogo.

Ingabo n’abaturage bakase icyondo babumba n’amatafari

Abaturage bafite akanyamuneza

 

Depite Uwimanimpaye mu bitabiriye umuganda wo gusiza ibibanza 8 muri Rwimbogo

Nyagatare: Meya n’abaturage mu gusiza ahazubakwa amashuri

Umuyobozi w’aka karere Mupenzi George yakoranye umuganda n’abaturage n’inzego z’umutekano, i Rukomo basiza ahazubakwa ibyuma by’amashuri abanza.

Igikorwa cyo gusiza ahazubakwa amashuri

Rusizi: Habereye umuganda mpuzamahangaAbaskuti bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu Rwanda mu bukangurambaga bugamije amahoro n’iterambere mu biyaga bigari, bitabiriye umuganda wabereye mu karere ka Rusizi

Rusizi, Abaskuti bo mu Burundi RD Congo n’u Rwanda bitabiriye Umuganda

Kamonyi: Hitawe ku migenderanire hagati y’abaturage

Mu karere ka Kamonyi, abaturage bitabiriye umuganda rusange wibanze ku gikorwa cyo gutunganya umuhanda mu Kagari ka Muganza mu rwego rwo kunoza imigenderanire hagati yabo.

Muri aka karere kandi Guverineri  Mureshyankwano yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Runda mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2017.

Kamonyi bitaye ku migenderanire

Guverineri Mureshyankwano n’abandi bayobozi batandukanye

Umujyi wa Kigali: Meya Nyamurinda yakoranye umuganda n’intumwa zo muri Afurika y’Epfo

Intumwa zo muri Afurika y’epfo ziri mu Rwanda zifatanyije n’Abanyakigali mu muganda, wabereye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo.

Ifoto y’urwibutso, Meya Nyamurinda n’abavuye i Johannesburg

Abavuye i Johannesburg mu muganda

 Karongi: Abaturage bazindukiye mu muganda

Abanyakarongi imbaraga ni zose mu kwikorera

Gisagara :Ingabo n’ Abaturage bubakiye abatishoboye

Ingabo n’ Abaturage b’umurenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara bitabiriye umuganda aho bari kubakira abatishoboye kuri site ya Mugombwa.

Ingabo n’abaturage mu rugamba rw’iterambere

 

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2wxbrHW
via IFTTT

No comments:

Post a Comment