Abanyarwanda n’abanyamahanga bari mu Rwanda bitabiriye igikorwa cy’umuganda rusange cyabereye hirya no hino mu gihugu.
Mu rwego rwo kwerekana uko uwo muganda wagiye witabirwa hirya no hino mu Rwanda, no kubagezaho ibyakozwe, Bwiza.com yabateguriye amafoto abigaragaza.
Nyarugenge: Impamyabigwi zakoze umuganda zinagoboka abatishoboye
Abanyamakuru bitabiriye icyiciro cya Kabri cy’itorero ryabo riherutse kubera i Nkumba mu karere ka Burera ‘Impamyabigwi II Berekeje mu murenge wa Mageragere mu Muganda mu rwego rwo kwesa umuhigo bihaye wo kwishyurira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza.
Nyuma y’uwo muganda bashyikirije cheque iriho inkunga y’ibihumbi 300 bakusanyije hagati yabo azafasha aka karere kwishyurira abaturage bako 100 batishoboye, mituweli
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu cyari muri uyu murenge wa Mageragere gishyira amashanyarazi mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugendabari.
Gatsibo: Basijije ibibanza babumba n’amatafari yo kubakira abirukanywe muri Tanzania
Abayobozi n’abaturage batandukanye bitabiriye umuganda wo gusiza ibibanza 8 bizubakirwamo Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania. Muri icyo gikorwa kandi babumbye n’amatafari yo kuzabubakira. Depite Uwimanimpaye Jean D’Arc,Senateri Kazarwa n’abanyagatsibo batuye Kigali n’inzego zishinzwe umutekano bari muri icyo gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rwimbogo.
Nyagatare: Meya n’abaturage mu gusiza ahazubakwa amashuri
Umuyobozi w’aka karere Mupenzi George yakoranye umuganda n’abaturage n’inzego z’umutekano, i Rukomo basiza ahazubakwa ibyuma by’amashuri abanza.
Rusizi: Habereye umuganda mpuzamahangaAbaskuti bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu Rwanda mu bukangurambaga bugamije amahoro n’iterambere mu biyaga bigari, bitabiriye umuganda wabereye mu karere ka Rusizi
Kamonyi: Hitawe ku migenderanire hagati y’abaturage
Mu karere ka Kamonyi, abaturage bitabiriye umuganda rusange wibanze ku gikorwa cyo gutunganya umuhanda mu Kagari ka Muganza mu rwego rwo kunoza imigenderanire hagati yabo.
Muri aka karere kandi Guverineri Mureshyankwano yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Runda mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2017.
Umujyi wa Kigali: Meya Nyamurinda yakoranye umuganda n’intumwa zo muri Afurika y’Epfo
Intumwa zo muri Afurika y’epfo ziri mu Rwanda zifatanyije n’Abanyakigali mu muganda, wabereye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo.
Karongi: Abaturage bazindukiye mu muganda
Gisagara :Ingabo n’ Abaturage bubakiye abatishoboye
Ingabo n’ Abaturage b’umurenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara bitabiriye umuganda aho bari kubakira abatishoboye kuri site ya Mugombwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2wxbrHW
via IFTTT
No comments:
Post a Comment