Ububiligi: Inteko yashyikirijwe umushinga w’itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto ya bamwe mubazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

*CNLG yishimiye intambwe Ububiligi bwateye

Ishyaka rya Politike riharanira impinduka “Mouvement réformateur (MR)” ryashyikirije Inteko Ishinga Amategko umushinga w’itegeko rihana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Amafoto ya bamwe mubazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Amafoto ya bamwe mubazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ishyaka MR ryateguye uyu mushinga w’itegeko rigendeye ku itegeko risanzwe ryatowe mu Bubiligi mu 1995, rihana umuntu wese upfobya, uhakana, ugerageza gusobanura impamvu cyangwa kwemeza Jenoside yakorewe Abayahudi, ikozwe n’Abanazi mu ntambara y’isi ya kabiri.

Gilles Foret, Perezida w’ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko ku Rwanda wateguye uyu mushinga w’itegeko yabwiye ibiro ntaramakuru by’Ababiligi “Belga” ko yakoranye n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu gutegura uyu mushinga w’itegeko.

Ati “Guhakana ukuri kwa Jenoside ni kimwe mu bice by’umushinga wo kurimbura abantu runaka (Jenoside). Guhakana ko Jenoside yabayeho, ni nko kwica bwa kabiri abazize Jenoside, kandi no gutoneka abayirokotse, ndetse n’ababakomokaho. Ariko muri rusange binatesha agaciro kwibuka abazize Jenoside n’amahame ya Demokarasi Sosiyete yacu yubakiyeho.”

Uyu mushinga ngo ugamije guhangana n’abahakana, abapfobya n’abagerageza gusobanura impamvu cyangwa kwemeza Jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe n’ubuyobozi bwa “Hutu Power” mu 1994, ndetse rigaha ububasha Umushushinjacyaha wa Leta gukurikirana abakekwaho ibyo byaha.

Kuva mu 2009, ubuyobozi bw’u Rwanda n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bari barakomeje gusaba ko iri tegeko ryatorwa mu Bubiligi.

Dr Bizimana Jean Damascene uyobora Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yabwiye Umuseke ko muri Werurwe 2017 mbere y’uko icyumweru cy’icyunamo gitangira, bari bakoreye inama mu Bubiligi hanavugwa umwanzuro usaba Leta y’Ububiligi ko hajyaho itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ni byiza rero ko iyo ntambwe iterwa, kuko iyo itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside rigiyeho bituma ababikoraga bashobora gukurikiranwa igihe bakoze inyandiko cyangwase amagambo ajya muri uwo murongo wo gupfobya.”

Dr Bizimana avuga ko ubu ikibazo cyari gihari ari uko usanga, ipfobya rya Jenoside rihanirwa mu bihugu byinshi by’Iburayi, ari irihakana Jenoside yakorewe Abayahudi gusa.

Agira ati “Ubundi uko byagombye kumera, Jenoside yose yemewe n’umuryango w’abibumbye harimo n’iyakorewe Abatutsi uhakana ukuri kwayo aba agomba gukurikiranwa aho yaba ari hose.”

Dr Bizimana avuga ko inama y’umuryango w’abibumbye muri Werurwe 2014, yafashe umwanzuro nimero 2150 usaba ibihugu byose bigize umuryango w’abibumbye gushyiraho itegeko rihana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari Jenoside yemewe ku rwego mpuzamahanga, ndetse ngo hari ibihugu byatangiye kubishyira mu bikorwa birimo nk’Ubutaliyani bwashyizeho iryo tegeko mu 2015.

CNLG iviga ko nyuma y’Ubufaransa, Ububiligi buri mu bihugu by’Iburayi bifite abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 benshi.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2ugkvf6

No comments:

Post a Comment