Tuzatore Umuhanzi wahanze u Rwanda – Rwanda Film Federation

“Nyakubahwa Paul Kagame si Umuhanzi w’u Rwanda n’Abanyarwanda gusa. Ni Umuhanzi wa Afurika.”, ibi ni ibitangazwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga Nyarwanda rwa Sinema (Rwanda Film federation), Harerimana Ahmed, usaba abahanzi kuzatora Umuhanzi wahanze u Rwanda, ubwo yaganiraga na Bwiza.com.

Muri iki kiganiro Harerimana Ahmed yagarutse ku byo basaba Abahanzi ba sinema mu matora ya perezida wa repubulika ateganyijwe kuwa 04 Kanama 2017.

Agira ati: “Turasaba abahanzi kuzatora neza, bagaharanira gutera intambwe zidasubira inyuma. Abahanzi muri rusange bakwiye kuzirikana ko Nyakubahwa Paul Kagame ari “Umuhanzi w’Indashyikirwa.”

Yasobanuye ko ubwo Paul Kagame yabaye ku isonga mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Icyo gihe u Rwanda rwahanzwe bushya kuko urwariho rwari rumaze gusenywa no kugirwa umuyonga. Yagaragaje na none ko ari umuhanzi ubwo yahangaga bushya politiki y’ubumwe bw’Abanyarwanda none ubu twese tukaba twibonamo “Ubunyarwanda” tukaba duha agaciro ibiduhuza kurusha ibidutanya.”

Kagame si umuhanzi w’u Rwanda gusa

Bwana Harerimana Ahmed yakomeje agira ati: “Nyakubahwa Paul Kagame si Umuhanzi w’u Rwanda gusa. Ni Umuhanzi wa Afurika kuko nyuma yo gushyiraho politiki ntayegayezwa mu Rwanda yatangiye no gutekereza Afurika.”

Uyu akomeza avuga ko Abanyafurika n’Isi yose bamaze kumubonamo umugabo w’icyerekezo kubw’ibitekerezo bye n’ibikorwa bitanga icyizere cy’ejo heza hazaza h’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Ati: “Ibyo byose n’ibindi tutarondora ngo tubirangize nibyo nshingiraho nibutsa abahanzi bagenzi banjye ko kumutora ari ugutora ejo heza h’inganda zinyuranye z’ubuhanzi mu Rwanda. Nkaba mbibutsa ko nk’Intore z’Indatabigwi dufitanye na we igihango cyo kuba ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya twifuza tukaba Intore zibereye u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko mu Muco Nyarwanda kizira kikanaziririzwa nta ntore itatira igihango, kubw’ibyo Kagame akaba ari we ntore izirusha intambwe yigaragaje, intsinzi ye ikaba ari iyabo.

Yasoje asaba abahanzi bose kuzaba aba mbere ku biro by’itora bakabera abandi urugero igikorwa cy’itora kikazihuta babigizemo uruhare.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2u38qyn
via IFTTT

No comments:

Post a Comment