Ni imiryango itandatu y’abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu kagari ka Kinini, umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, bavuga ko bagiye kwicwa n’inzara kuko batagira icyo bakuraho icyo kurya uretse kubumba inkono nazo bavuga ko nta mafaranga zikigira dore ko inkono imwe igura hagati y’amafaranga 50 n’ijana.
Imvano y’inzara bafite, ngo ni ukutagira amasambu yo guhingamo nk’abandi baturanye, uretse aho inzu zabo zihagaze.
Mulihano Faustin umwe muri bo yagize ati “aho ureba dutuye niho dufite honyine, nta handi hantu dufite, izi nkono tubumba nta muntu ukizigura, turazibumba zikaduheraho nta muntu ukizigura, nibura umurenge udufashije ukadushakira amasambu natwe tugahinga nk’abandi baturage, ubu ntaho duhinga, tubona icyo kurya ari uko twagurishije inkono, rwose inzara itumereye nabi”.
Ibi ariko ntibabyemeranywa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Shyogwe batuyemo, aba basigajwe inyuma n’amateka ngo bagiye bahabwa uburyo bwinshi bwabafasha kwikura mu bukene ariko bo bakabyanga bitewe n’imyumvire yabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe, Habinshuti Védaste, avuga ko bahawe akazi mu mirimo ya VUP ariko bitewe nuko VUP ihembera iminsi 15 barakanga ndetse bakivanamo bavuga ko bashaka ko bajya babahemba ku munsi.
Akomeza avuga ko aho batuye ari ahantu higanje ibirombe bicukurwamo amabumba ndetse ko hari amatanura menshi atwika amategura n’amatafari, ko babagiriye inama yo kujya kuhashaka akazi gatandukanye haba kubumba amatafari n’amategura cyangwa se bagacukura ibumba, ko nabyo babyanze.
Kuba bavuga ko nta masambu bafite yo guhingamo, uyu munyamabanga nshingwabikorwa avuga ko aho batuye ari ba kavukire, bakaba bari bafite amasambu ahubwo bakagenda bayagurisha buhoro buhoro, dore ko agace batuyemo ubu kamaze kugeramo abimukira benshi, kugeza aho ashiriye, ubu bakaba basigaye ntaho guhinga bafite.
Habinshuti akomeza avuga ko nta kindi babafasha kuko umurenge nta masambu yo kubaha ufite, ahubwo babakangurira gukora bakiteza imbere.
Uretse kuba bataka ubukene n’inzara, aba basigajwe inyuma n’amateka baracyafite n’ikibazo cy’umwanda ukabije haba ku myambaro ndetse n’aho batuye, bahanze amaso ku bufasha gusa kuko ubwabo nta kindi gitekerezo cyo gushaka indi mirimo bakora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema M.Jeanne ̸ Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2v1qLri
via IFTTT
No comments:
Post a Comment