Rubavu: Ikibazo cy’ubuharike kiracyafite imizi mu murenge wa nyundo

Ikibazo cy’ubuharike kivugwa mu bice binyuranye  by’akarere ka Rubavu, mu murenge wa Nyundo umwe mu yigize aka karere, aho gitizwa umurindi ahanini  n’imiryango myinshi ibana itarasezeranye  mu buryo bwemewe n’amategeko, ibyo na byo bigaha icyuho gucana inyuma kw’abashakanye, ari na byo biba intandaro yo kugira abagabo cyangwa abagore benshi.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa nyundo biyemerera ubwabo ko kubana batarasezeranye bikaba byababereye impamvu yo gucana inyuma, ibi bigatuma bagira ingo zirenze rumwe.

Maherezo Yusufu yagize ati” Hari abagabo bata ingo za bo bagahitamo kubana n’abandi bagore, hari kandi n’abagore basigaye bata abagabo babo bakajya kwibanira n’abandi bagabo, ibi biraterwa ahanini n’uko abo babikora babanaga ku buryo butemewe n’amategeko cyangwa ubuharike ndetse ugasanga mu miryango iyo batumvikanye ku kantu gato batandukana aho kwiyunga bikanatizwa umurindi n’imwe mumiryango”

Aba baturage kandi bagaragaza ko bazi neza ingaruka mbi ziyo mibanire idasobanutse, bakanemera ko iyo basezeranye imbere y’amategeko bibarinda byinshi birimo kwangiza imitungo, kubana nk’indaya ndetse bikanabafasha mu kurera neza abana babo.

Mukasekuru Jeanine yagize ati”Ako kavuyo k’abashakana buraya bifite ingaruka zikomeye ku miryango kuko hahoramo amakimbirane, ubusambanyi ndetse n’abana bikabagiraho ingaruka zo kubaho nabi no kutabona uburere buhagije”

Umurenge wa Nyundo ni umwe mu yigaragaza cyane iki kibazo cy’ubuharike.

Kubana kw’abashakanye batarasezeranye nk’umwe mu mizi mikuru y’ikibazo, ubisangana benshi mu baturage ba wo, kuko imibare itangwa n’ibiro by’irangamimerere muri uyu murenge wa Nyundo igaragaza ko mu mwaka wa 2015-2016, habarwaga imiryango 1200 yabanaga itarasezeranye, n’ubwo kuri ubu kimwe cya kabiri cyayo yamaze gusezerana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge,  Tuyisenge Jean Bosco avuga ko koko iki kibazo kibakomereye, cyane cyane mu kagari ka mukondo.

Yagize ati”Iki kibazo kirahari koko kandi cyiganje ahanini mu kagari ka Mukondo, ariko twafashe ingamba zikomeye ku buryo kizarangira vuba.”

Yakomeje atangaza ko mu guhanagana n’iki kibazo, ubukangurambaga mu baturage ari bwo bwashyizwe imbere.

Ubu buyobozi bukaba bwariyemeje kurandura burundu iki kibazo kikarangirana n’amezi ya mbere y’uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Mubindi byabafasha mu guhangana n’iki kibazo ni gahunda yo gusezeranya  abaturage mu buryo buboroheye babasanze iwabo mu tugari n’imidugudu muri uyu murenge mu kagari ka Gatovu, ku ikubitiro  hasezeranijwe imiryango 22 y’ababana mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Magarambe@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2xDy7TO
via IFTTT

No comments:

Post a Comment