Akarere ka Rubavu kahagaritse abaturage bacukura umucanga mu mugezi wa Sebeya ndetse n’ababumba amatofari, akazi kari gatunze abaturage basaga ibihumbi bitatu.
Mu kiganiro na bamwe muri abo baturage bavuga ko batazi impamvu akarere kahisemo kubahagarika ndetse ngo bikaba byatangiye kubagiraho ingaruka zikomeye zirimo no kubura ibyo barya.
Aba baturage bashimangira ko bakoraga ako kazi bagatahana amafaranga ya buri munsi, Uwase Clemence wari uhetse umwana wakoraga akazi ko gutunda umucanga, aganira na Bwiza.com, agira ati “buri munsi nakoreraga amafaranga 1500 nkabonamo mituweli n’amafunguro adutunga mu rugo, kuva baduhagarika twatangiye kubura amafunguro”.
Ku ruhande rw’abakora mu birombe by’amatafari bo baribaza impamvu akarere kafashe iki cyemezo batagishijwe inama ndetse ngo bakaba barahagaritswe ku magambo gusa nta rupapuro rwasinyweho na Leta.
Kanyange Alphonse yagize ati “byadutunguye kubona badufungira tutabizi, bizatugiraho ingaruka zikomeye kuko twafashe n’amadeni muri za banki, ubuyobozi nibudutabare kuko aka kazi gatunze umubare munini w’Abanyarwanda”.
Ingaruka zageze no ku bubaka mu mujyi wa Gisenyi, centre ya Mahoko, Rugerero,Nyundo n’ ahandi kuko abenshi ariho bavanaga itaka, amatofari, umucanga, … bikaba byanagize ingaruka ku bashoferi batwara imodoka nini babitundaga.
Iki kibazo kinafite ingaruka ku mibanire y’abaturage b’i Goma na Gisenyi, kuko umucanga n’amatofari bubakishaga bituruka Gisenyi. Kakule Fidele, ati ”byatangiye kutugiraho ingaruka kuko ikamyo zitwara umucanga zirirwa ziparitse, turasaba ko akarere kadohora”.
Mu kiganiro umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imari n’iterambere ry’ubukungu, Bwana Murenzi Janvier yagiranye n’abanyamakuru, yatangaje ko hari abahagaritswe burundu abandi bahagarikwa by’agateganyo.
Agira ati “ni byo koko hari abo twahagaritse by’agateganyo nk’abakora mu birombe by’amatofari ariko hari n’amakoperative acukura umucanga mu murenge wa Kanama yahagaritswe burundu. Impamvu yabyo ni uko abenshi bakorera mu kajagari, abandi ntibagira icyemezo cya REMA. Twabasabye kubishaka vuba abo b’agateganyo kugirango tuzabafungurire vuba”.
Nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bbutanga izo mpamvu z’ibyangombwa, abenshi muri abo baturage bahamyako basiragiye kenshi mu karere ariko bagahora bababwira kuzagaruka ejo.
Mu karere ka Rubavu habarirwa amakoperative 11 acukura umucanga mu mugezi wa Sebeya, hakiyongeraho andi menshi akora ubucukuzi bw’itaka ribumba amatofari, garaviye ndetse n’ababumba inkono n’indi mitako.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2uWwzTX
via IFTTT
No comments:
Post a Comment