Mu gihe ahenshi muri Afurika bimenyerewe ko gukarabya abana, kubagaburira cyangwa kubahindurira imyenda mu gihe biyanduje n’ibindi bifatwa nk’imirimo y’abagore n’abakozi, amashusho yagaragaye ku mbga nkoranyambaga y’umugabo wuhagira akana k’agahinja yavugishije abatari bacye mu bamukurikira.
Uyu mugabo wo mu gihugu cya Nigeria witwa Eneh Basil Chukwunonye yagaragaye yuhagira umwana w’uruhunja ubona umaze nk’amezi macye avutse ndetse anamuririmbira.
Mu magambo yaherekeje aya mashisho ndetse n’amaforo uyu mugabo yashyize ku karubanda, yavuze ko ashaka kwereka abavuga ko iyi ari imirimo y’amagore n’abakozi baba bibeshya kuko n’abagabo babishatse babikora.
Nubwo nta bimenyetso ndakuka bigaragaza ko uyu mugabo nta mugore afite wakabaye amufasha iyi mirimo yo kwita ku ruhinja, bwiza.com yasanze abantu benshi bavuze ko uko biri kose akunda umwana we binatewe n’uburyo yari amwitayeho cyane.
Mu magambo yongeyeho yavuze ko kuba se w’umwana ari iby’agaciro mu isi bityo ko umugabo wese utekereza aba agomba kubyibuka akanamwitaho.
Abantu benshi bamushimiye ku isomo yahaye abandi bagabo bagenzi be ndetse abandi bamushimira gufasha umuryango we.
Nubwo abagabo benshi bakunda kugaragaza bene iyi mirimo yo mu rugo nk’imirimo yagenewe abagore, nta muntu wigeze agaragara agaya uyu mugabo ahubwo bamusabye gukomereza aho kuko n’abandi bakoze nka we byakubaka umuryango nyafurika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2fQML6v
via IFTTT
No comments:
Post a Comment