Raila Odinga yiyemeje kuregera urukiko rw'ikirenga nyuma yo guhakana intsinzwi

Raila Odinga wari umukandida w'ihuriro ry'imitwe ya Politiki y'abatavuga rumwe na Leta ya Kenya mu matora aheruka kuba yavuze ko agiye kwerekeza mu rukiko rw'ikirenga kurega ko yibwe amajwi muri ayo matora.

Odinga nyuma yo gutsindwa aya matora na Uhuru Kenyatta wari usanzwe ayobora iki gihugu yahakanye ibyavuyemo avuga ko habayeho uburiganya mu ibarura ry'amajwi.

Gusa indorerezi mpuzamahanga zakurikiranye aya matora zo zatangaje ko yakozwe mu mucyo no mubwisanzure ariko Odinga we yavuze ko afite ibihamya byinshi ku bintu bidakurikije amategeko byakoreshejwe mu matora kugirango yibwe amajwi bityo ngo yiteguye kubyereka urukiko.

Uku kwanga ibyavuye mu matora byateje imyigaragambyo yahitanye ubuzima bw'abaturage.

Komisiyo y'amatora muri iki gihugu yo iherutse gutangaza amajwi yose y'amatora ishimangira ko Kenyatta yayatsinze n'ijanisha ry'amajwi ringana na 54% by'amajwi y'abatoye bose mu gihe Odinga we iyi komisiyo yavuze ko yatowe n'abantu bangana na 45% by'abatoye bose mu gihugu.

BBC yanditse ko ibi Odinga atabyemera ahubwo ngo arerekeza mu rukiko rw'ikirenga kugaragariza isi ko ubuyobozi bwa Kenya bwashyizweho na mudasobwa.

Ati: "Twafashe umwanzuro wo kujya mu rukiko rw'ikirenga kugaragariza isi ishyirwaho ry'ubutegetsi ryakozwe na mudasobwa."

Ibi birashimangira ibyo yavuze amajwi amaze kubarurwa aho yavuze ko ibyavuye mu matora atari amajwi y'abatoye ahubwo ari umusaruro w'ibyavuye mu bikorwa bya mudasobwa.

Mu ntangiriro z'iki cyumweru uyu mugabo yasabye abanya-Kenya bamushigikiye kutajya mu kazi mu rwego rwo kwigaragambiriza ko bibwe amajwi ariko bamwimye amatwi bakomeza imirimo yabo nkuko bisanzwe.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2vI1EvH
via IFTTT

No comments:

Post a Comment