Kuri uyu wa Kabiri Police y’u Rwanda yasubije ikigo kitwa UAE Exchange Rwanda Ltd amafaranga ibihumbi magana atatu by’ama Euros(300 000 €) nyuma yo gufata abantu babiri bakekwaho kuyiba ikayabambura. Aba bavugwaho buriya bujura ngo babikoze mu mpera z’Icyumweru gishize.
Spt Emmanuel Hitayezu mu muhango wo gusubiza Riyaz Naghoor amafaranga ikigo ayoboye cyari kibwe
Umuhango wo gusubiza ariya mafaranga nyirayo ariwe Ikigo UAE Exchange Ltd wabereye ku kicaro gikuru cya Police mu Mujyi wa Kigali giherereye mu Murenge wa Remera muri Gasabo kiyoborwa n’umuvugizi wa Police mu mu mujyi wa Kigali ariwe Supt Emmanuel Hitayezu.
Ariya mafaranga yasubijwe uhagarariye UAE Exchange Ltd mu Rwanda ariwe Naghoor Riyaz.
Nyuma yo kubona amafaranga y’ikigo ayobora Naghoor yavuze ko ubunyangamugayo n’ubunyamwuga bya Police y’u Rwanda biri ku rwego rwo hejuru.
Ati: “Biragaragara ko Police yatangiye gukurikirana abanyabyaha bari batwibye ikimara kumenya amakuru kandi turashima ko twabonye amafaranga yacu.”
Yavuze ko kuba mu masaha atandatu ashize bamenyesheje Police ko bibwe none bakaba abanyabyaha bafashwe bakamburwa amafaranga agasubizwa ba nyirayo byerekana ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru bwa Police y’u Rwanda.
Naghoor asanga byerekana ko Police iba yiteguye igihe cyose ngo itabare abayitabaje kandi vuba.
Yavuze ko umushoramari wese aba yifuza gukorera mu gihugu nk’u Rwanda kirimo umutekano usesuye kandi haramuka kabaye ikibazo Police ikaba yiteguye gutanga ubufasha bwihuse.
Amakuru atangwa na Police avuga ko ukekwaho kwiba ariya mafaranga ari Alexis Nkubito akaba yari umwe mu bakozi ba kiriya kigo.
Ngo yayibye ubwo yari arimo gushyira amafaranga mu bikapu mbere y’uko yurizwa indege akajyanwa Dubai.
Nkubito ngo yagombaga gupakira miliyoni eshatu z’ama Euros ariko apakira ebyiri n’ibihumbi magara arindwi gusa andi ayashyira ku mufuka we.
Amafaranga ageze i Dubai ngo abo yari yohererejwe bararebye basanga yaje atuzuye babwira ab’i Kigali uko ibintu biteye.
Riyaz yahise abimenyesha Police y’u Rwanda nayo irebye amafoto ya camera zicunga abantu (CCTV) basanga ugomba gukekwa bwa mbere ari Nkubito.
Yahise itangira kumukurikirana isanga amafaranga yari ageze mu karere ka Gatsibo ari ku muvandimwe wa Nkubito.
Nkubito n’uwo muvandimwe bafungiye kuri Police.
Supt. Hitayezu yashimye ubuyobozi bwa kiriya kigo kuba bwarihutiye kumenyesha Police ikibazo bityo nayo ikabasha gukurikirana vuba abakekwaho bagafatwa.
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2tYSHwe
No comments:
Post a Comment