Abahinzi b’icyayi bo mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe bavuga ko kuba icyayi kibasha kwihanganira ibihe by’izuba kuruta indi myaka, byatumye bava mu bukene, ngo batandukanye n’inzara yavugwaga muri aka gace yatumaga benshi basuhuka bakajya guhahira mu tundi turere.
Abagore bavuye gusarura icyayi bakijyanye kukigurisha kuri Koperative
Ngo wasangaga umugore wo muri aka gace atinya kugera aho abandi bari, ubu ngo baratinyutse kuko na bo baba basa neza bigatuma batitinya mu bandi.
Abagore bahinga icyayi bo bavuga ko kwitinya babiterwaga n’ubukene bwatumaga biheeza batinya kujya aho abandi bari.
Iyo muganiriye na bamwe mu bahinzi b’icyayi bo mu murenge wa Kitabi akarere ka Nyamagabe bibimbiye muri koperative “KOBACYAMU” bakubwira ko kuba imisozi batuyemo yeramo icyayi, byaratumye bava mu bukene.
Ubusanzwe ubutaka bwabo burasharira, nta kindi gihingwa kihera, uretse icyayi kibwishimira ngo muri iyi minsi gifite amafaranga, bityo ngo abitabiriye kugihinga kibafatiye runini.
Nkomejwenimana Samuel utuye Kitabi agira ati “Ubu jye natse inguzanyo nubaka inzu, ndacuruza kandi ntunze inka enye nzikesha ubuhinzi bw’icyayi. Mbere sinatekerezaga ko natunga inka, ubu imwe irakamwa ndanywa amata, abana banjye bariga kandi amafaranga nta handi ava hatari mu cyayi, ubu tubayeho neza ntitugisuhuka duhunga inzara.”
Nsabimana Pascal umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’icyayi, KOBACYAMU ikorera mu mirenge ya Kitabi, Tare, Uwinkingi na Kibirizi avuga ko kugeza ubu imbogamizi bafite ari imbuto zituburirwa kure bigatuma zigera ku bahinzi bigoranye.
Ati “Iyo ndebye uko abahinzi b’icyayi babayeho mbona ubuzima bwarabaye bwiza kuko ubusanzwe ubutaka nta yindi myaka yaheraga, ariko icyayi rwose kirahera ni cyo kibatunze.”
Avuga ko ubutaka bukiri buto bwo guhingaho icyayi kandi ngo abahinzi bajya kugura imbuto ku ruganda rimwe na rimwe bakazigeza mu mirima zamaze kwangirika, kandi bigasaba imodoka yo kuzikorera.
Ati “Ibyiza ni uko zajya zituburirwa muri buri zone abahinzi bakoreramo bityo umusaruro uzanarushaho kuba mwinshi.”
Nsabimana avuga ko icyayi ari kimwe mu bihingwa biri kwinjiza amafaranga menshi kuko iyo cyeze neza, cyinjiza miliyoni 150 buri kwezi.
Kugeza ubu umuhinzi w’icyayi ari guhabwa amafaranga 231 ku kilo kimwe cy’icyayi kibisi, iki giciro cyatangiye kubahrizwa kuva mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka mu gihe umuhinzi yahabwaga amafaranga 170 ku kilo.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), iragaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2016, umusaruro w’icyayi u Rwanda rwohereje mu mahanga wabyaye miliyoni 18.8 z’amadorali, ni ukuvuga amafaranga asaga miliyari 14.9.
Muri iyi raporo bigaragara ko mu mezi atatu ashize u Rwanda rwohereje icyayi kingana n’ibiro 6,811,095.
Uyu musaruro ukaba waraturutse ahanini mu gushishikariza abahinzi kongera umusaruro n’ubwiza bw’icyayi cy’u Rwanda.
Icyayi cyatanze akazi ku batuye Kitabi aho kera bitaga mu Batebo
Christine Ndacyayisenga
http://ift.tt/2vydpDp
from UMUSEKE http://ift.tt/2vfwmzg
No comments:
Post a Comment