Abaturage bo mu midugudu ya Gacinyiro, Gikeri, Kanyabirayi, na Cyanturo yo mu murenge wa Musanze bavuga ko ubuyobozi bubari kure kubera ko kugera ku biro by’akagari kabo ka Cyabagarura, mu murenge wa Musanze babanza kunyura mu mirenge ibiri ya Kinigi na Nyange.
Ibiro by’akagari ka Cyabagarura abaturage bavuga ko bibari kure
Nyuma y’uko kuzenguraka, aba baturage ngo bongera gukora urundi rugendo rwa kilometero eshanu, bigatuma hari serivisi batajya gusaba kubera uko kuba kure y’ubuyobozi.
Kankundiye Annonciatha, atuye mu mudugudu wa Gikeri, avuga ko akagali kari kure ku buryo ngo hagerwa n’ushoboye, we nk’umwe mu bakuze ngo bibabera imbogamizi.
Ati: “Kugera mu Cyabagarura, tunyura ahantu henshi, ku mashuri ya Muhe, tukambuka muri Kinigi, tukagera muri Nyange, tugakata ku mashuri ya Kagano, rwose kuri nkanjye w’umukecuru turazinduka, tukagendaaa… tukagerayo bitugoye.”
Servisi zijyanye no kwivuza bakoresha ivuriro rya Kinigi. Abaturage bavuga ko kubona serivisi zo gukosoza ibya Mituweli cyangwa ibindi bisaba gusinyirwa n’akagari, bibagora kuko ngo babanza kwitegura urugendo bazakora mu buryo buhagije.
Kabandana Faustin agira ati: “Mfite bordereau nishyuriyeho mituweli, ariko bitewe n’ingendo ndende bisaba gushaka umwanya uhagije ku buryo n’icyumweru gishize nkibyigaho. Dukora urugendo rurerure, n’iyo tugize ngo ntitugiye n’amaguru duteze imodoka, batugeza mu mujyi tugasa n’abazengurutse.”
Abaturage basaba ko ubuyobozi bwabafasha akagari kakubakwa hafi yabo cyangwa bakaba bahabwa akabo cyangwa bagashyirwa mu murenge wa Kinigi ngo byabafasha kuko ari na wo murenge begeranye cyane.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascène avuga ko ikibazo abaturage bafite kizwi kandi ngo cyaturutse mu ihuzwa ry’uduce tw’ibyahoze ari Komini ya Kigombe na Kinigi, mu kugena imbibe z’umurenge wa Musanze.
Mayor Habyarimana avuga ko abaturage bakwihanganira imiterere y’aho batuye gusa ngo ubuyobozi bwabashije kuborohereza ku bijyanye no kubaremesha inama zibahuza n’abandi basangiye akagari kuko ngo zibera rwagati aho bose babasha kugera batiriwe bajya ku biro by’akagari.
Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Musanze
from UMUSEKE http://ift.tt/2uJs8j3
No comments:
Post a Comment