Magaly usanzwe ukora MakeUp yinjiye mu muziki

Ingabire Magaly ni izina ryamenyekanye cyane ku bijyanye no kugira ubumenyi mu gusiga Make Up {ibirungo} abanyamideli n’ibyamamare bitandukanye byo mu muziki. Ubu ngo yamaze gufata inzira yo gukora umuziki bya kinyamwuga.

Magaly ubu ytangiye gukora umuziki ku izina rya Magaly Pear

Magaly Pear niryo zina agiye kujya akoresha mu mazina yandi yose yifuzaga kuba yakoresha mu muziki ibyo bita A.K.A.

Avuga ko azanywe no kuba yagira uruhare rugaragara rwo kuwuteza imbere ntube umuziki wumvikana mu Rwanda gusa ahubwo ukarenga imbibi.

Pear yabwiye Umuseke ko abahanzikazi barimo Knowless, Charly & Nina, Priscillah, Paccy na Jody Phibi ari abo gushimirwa ku ruhare bagira ku ruhande rw’abakorwa.

Ati “ Umuziki w’abanyarwanda ugeze kure , ugenda utera imbere uko bwije n’uko bukeye ni ibintu nishimira cyane. Njye gutera ingabo mu bitugu bagenzi banjye kandi mpamya ko imbere ari heza”.

Avuga ko agiye kuzana umuziki mwiza ushimisha abantu, unafite ubutumwa bugera ku mitima ya benshi.

Ibyo byose asanga atari we gusa uzabyishoboza ahubwo hakenewe ubufatanye bw’abahanzi nyarwanda noneho n’abanyamahanga bakabona ko hari imikoranire ibaranga.

Icyo gihe ngo nta muhanzi n’umwe w’icyamamare wakwanga gukorana indirimbo n’abanyarwanda kubera ubumwe no gushaka kutezanya imbere yaba ababonaho.

Magaly umaze imyaka ine muri Amerika, yabwiye Umuseke ko ubu ari na ambasaderi w’inzu izwi ku isi mu bijyanye no kumurika imideli, gusiga MakeUp no gukora imibavu ‘Parfum’ yitwa {Christian Dior}.

Evode MUGUNGA

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2weBral

No comments:

Post a Comment