Luis Alberto Suarez Diaz, rutahizamu w”ikipe FC Barcelona yagize ikibazo cy’imvune ku mukino wa El Classico wo kwishyura, kizatuma amara ukwezi kose atagaragara mu kibuga.
Uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko wavukiye mu gace ka Salto ho muri Uruguay, iyi mvune yayigize mu mukino wo Kwishyura, wahuje ikipe ya Fc Balicelona na Real Madrid kuri Santiago Bernabeu, aho baje gutsindwa uyu mukino ibitego 2-0, bituma banabura igikombe bahataniraga gihuza ikipe yatwaye Shampiyona n’ikipe yatwaye igikombe cy’Umwami (Spain Super cup).
Uyu musore umaze no kuyitsindira ibitego 85 mu mikino 97 amaze kuyikinira, azasiba imikino ya Shampiyona bazakina n’amakipe agiye atandukanye nka Real Betis, Alaves, Espagnol Balicelona, ndetse akaba ashobora no gusiba umukino bazakina na Getafe, iyi mikino yose ikipe ye ikazaba itamufite mu gihe ubuyobozi bwayo buvuga ko ari ibyumweru 4 azamara.
Iyi mvune ya Suarez ikaba yababaje abakunzi ba Barcelona, bibaza uko ikipe yabo izatangira Shampiyona itamufite, kikaba n’ikibazo ku umutoza wa yo Ernesto Valverde, kuko bagaragara ko ari kugenda agorwa n’andi makipe, ni nyuma y’uko yanatakaje Neymar werekeje muri Paris Saint Germain ku kayabo ka Milliyoni 222 z’amayero (€222), kuri we rero gutangira Shampiyona adafite Suarez kikaba ari ikibazo gikomeye.
Uretse Suarez wagize ikibazo k’imvune, na myugariro wabo Gérard Pique bivugwa ko yagize akabazo k’imvune ku kirenge cy’ibumoso, bivugwa ko ashobora kuzasiba umukino wa shampiyona uzabahuza na Real Betis.
Suarez mbere y’uko aza muri Fc Balicelona yaciye mu makipe agiye atandukanye Nacional, Groningen, Ajax, na Liverpool aho yavuyemo yerekeza muri Fc Balicelona agikinira kugeza magingo aya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2xasFHt
via IFTTT
No comments:
Post a Comment