I Busasamana ya Nyanza ku gicumbi cy’umuco Nyarwanda ahari kwizihizwa umunsi ndangamuco w’Umuganura, Abanyarwanda n’inshuti zabo bitabiriye uyu muhango bari gusogongezwa ku byiza by’umuco wa bene Kanyarwanda. Ni mu mbyino n’ibiganiro byibutsa ibikorwa by’Abanyarwanda bo hambere…
Itorero Urukerereza ryahaye ikaze abashyitsi
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda wahaye ikaze abashyitsi baje muri uyu muhango mbonekarimwe mu mwaka, yavuze ko iki gikorwa gikomeza kugaragariza amahanga ko ibyo u Rwanda rugeraho byose rubikesha kwigira.
Uyu muyobozi wa Nyanza avuga ko aka karere gakataje mu rugendo rwo kwigira kuko uyu mwaka kejeje umusaruro toni 12 z’ibigori, toni 26 z’ibishyimbo, toni 600 z’umuceri. Ngo umukamo w’amata ubu ugeze kuri litiro miliyoni 5.
Mukakarisa Eugenie wakoze ubuhinzi afatanyije na bagenzi be bari bibumbiye mu ishyirahamwe, avuga yaje kugira amahirwe yo koherezwa mu mahugurwa mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Uyu muhinzikazi uvuga ko ibi bikorwa byatumye yigira, avuga ko yubatse inzu ya miliyoni 3, akaba yarateye insina zitanga umusaruro.
Ati “Ubu ndi umugore utakirangwa n’ubukene, mbasha kwiyishyurira Mutuelle, ubasha kurihirira abana be.”
Itorere ry’Indatabigwi rigizwe n’abahanzi batandukanye basusurukije abitariye iki gikorwa bose barahaguruka babyinana n’iri torero zimwe mu ndirimbo baririmbye zirimo ‘Soma Intango’.
Turakomeza kukugezaho uyu muhango…
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2vzQ2JG
No comments:
Post a Comment