Kamonyi: Abo mu murenge wa Karama bizihije umuganura borozanya

Umunsi w’umuganura mu Murenge wa Karama wo mu karere ka Kamonyi, waranzwe n’igikorwa cy’ubusabane cyanajemo icyo koroza umuryango utishoboye na wo ngo ubashe kwivana mu bukene.

Ku wa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2017, nibwo abaturage bo muri Karama bizihije uyu munsi w’umuganura, bagabira Mukandayambaje Clementine, ihene izamufasha kwikura mu bukene.

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama, Niyobuhungiro Obed, yatangaje ko n’ubusanzwe ku munsi w’umuganura abantu bicaraga bagasangira, icyo umuntu afite agasangizaho na bagenzi we.

Ati “icyo umuganura udusigira nk’abaturage ba Karama, ni uburyo bwiza bwo gusigasira umuco, niba ari umuganura icyo umuntu afite aha undi, turasaba abaturage b’uyu murenge gukomeza umuco mwiza wo gufashanya basangira ibyo bafite”.

Akomeza avuga ko muri ibyo birori abaturage boroje ihene Mukandayambaje Clementine utuye mu kagari ka Muganza, iyo hene yahawe n’abandi baturage ikaba izamufasha mu kwivana mu bukene.

Insanganyamatsiko y’umunsi w’umuganura uyu mwaka wa 2017 iragira iti”umuganura isooko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Uko byari byifashe ahandi muri Kamonyi:

Ubuyobozi bw’akarere bwizihirije uyu munsi w’umuganura mu murenge wa Rukoma, Akagari ka Taba mu Mudugudu wa Nyirabihanya.

Umuyobozi w’Akarere, Thaddee Tuyizere yabwiye abaturage bitabiriye ibirori ko umuganura ushingiye ku muco nyarwanda kandi ko ari ishingiro ry’imibanire myiza

Abaturage n’ubuyobozi, mu muco wa Kinyarwanda basangiye ibyo bejeje muri uyu mwaka nk’ikimenyetso cy’ubusabane, ubumwe n’ubuvandimwe bwabo

Amafoto: Twitter Kamonyi

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Theoneste/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2wGZqQt
via IFTTT

No comments:

Post a Comment