Kagame yarahiriye manda y’imyaka 7 mu minota 7’07

Ingabo zikora akarasisi Perezida amaze kurahira

Kuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka 7 iri imbere, umuhango wamaze iminota irindwi n’amasegonda arindwi (7’07) gusa.

Akarasisi k'abasirikare muri uyu muhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.

Akarasisi k’abasirikare muri uyu muhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.

Bishobora kuba byari byateguwe cyangwa bitateguwe, ariko ku buryo butangaje, kuva Perezida Paul Kagame atangiye indahiro ati “Njye……..” kugera ku musozo w’indirimbo y’igihugu nk’ikirango yahawe bwa nyuma, byamaze iminota 7’07.

Hagati ya saa 11h56 na 12h03, amazegonda 247 arimo hagati aho niyo Perezida Kagame yavuzemo indahiro ye ndetse arenayisinya, ndetse anashyikirizwa ibirango by’igihugu birimo Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, Ibendera ry’igihugu, Ikirangantego cya Repubulika, inkota n’ingabo, n’indirimbo y’igihugu.

Mu yindi mibare, ni uko Stade amahoro yicarwamo n’abantu bari hagati y’ibihumbi 30 na 35 yari yuzuye neza, gusa no hanze yayo hari abantu bari bicaye bakurikiranira ibirori ku nsakazamashusho (TV screen) nini.

Muri stade Amahoro kandi hari byibura abantu 30 ba buri mudugudu wo mu mujyi wa Kigali, n’abantu 100 baturutse muri buri Karere k’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame arahira.

Perezida Paul Kagame arahira.

Uyu muhango wagaragayemo ingabo z’u Rwanda zakoze akarasisi zigera hafi kuri 830, zari mu masibo 16, arimo 4 yari yambaye nk’ingabo zigiye ku rugamba, ingabo zari ziyobowe na Brig. Gen. Vincent Gatama.

Hari ingabo kandi zicuranga umuzika zizwi nka (compagnie musicale) bagera hafi ku 190 bacuranze indirimbo y’igihugu inshuro 3, indirimbo y’umuryango wa Africa yunze ubumwe n’izindi zisanzwe ziranga ibirori by’igihugu mu Rwanda nk’Intsinzi, Turate Rwanda n’izindi.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi baturutse mu bihugu 37, ndetse n’abakuru b’ibihugu 18 baturutse mu bihugu binyuranye bya Africa.

Venuste Kamanzi
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vKgoM0

No comments:

Post a Comment