Kabagire, umunyamideri wagiye mu itangazamakuru

Itangazamakuru kuri Fashion ngo nibyo bintu akora yumva akunze

*Yabaye Miss Cavendish University/Uganda
*Yamuritse imideri muri Uganda, Namibia, Zambia n’ahandi…
*Yinjiye mu itangazamakuru rya Fashion ngo ateze imbere uyu mwuga

Christelle Kabagire azwi kuri kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru,RBA, mu kiganiro InStyle, nubwo ari umunyamakuru, yabaye umunyamideri uyimurika, yabaye Miss wa kaminuza yigagaho, intego ye ni uguteza imbere Fashion abicishije mu mwuga ubu akora.

Christelle Kabagire umunyamakuru ariko unifitemo impano yo kumurika imideri

Christelle Kabagire umunyamakuru ariko unifitemo impano yo kumurika imideri

Kabagire ni umugore wubatse, yize itangazamakuru muri Cavendish University muri Uganda arangiza mu 2012 ariko akaba yarabaye Nyampinga w’iyi kaminuza anaboneraho gutangira kumurika imideri.

Impano ye yabonetse amaze kuba Nyampinga. Ati “nyuma yo gutsinda nahuye n’umugabo witwa Joram Muzira anyemerera kumfasha mu bijyanye no kumurika imideri kuko yabonaga mfite igihagararo cyiza. Uko nakomezaga kumurika imideri niko narushagaho gukunda ibijyanye na fashion ndetse ntangira kwiga byinshi kuri uyu mwuga.”

Yitabiriye ibikorwa byo kumurika imideri bitandukanye muri Uganda, Namibia, Zambia ndetse yagaragaye mu binyamakuru birimo African Women.

Kabagire ati “Ndangije amashuri nagarutse mu Rwanda nshaka aho nakwimenyereza akazi k’itangazamuru, mbona muri RBA ntangira nkora ibiganiro bitandukanye ariko nkumva ntabikunze cyane. Nyuma nibwo naje gutanga igitekerezo cy’ikiganiro nkora cyitwa InStyle baranyemerera ubu maze umwaka ngikora.”

Intego nyamukuru y’ikiganiro cye ni ukuvuganira abahanga n’abamurika n’abandi bari muri uyu mwuga imideri mu Rwanda

Ati “nifuzaga ko abantu basobanukirwa icyo fashion ari cyo. Ubu rero  mbona icyo nashatse ntangiye kukigeraho kuko ngenda mbona amakuru meza y’abantu batandukanye bambwira ko hari ikintu kinini ikiganiro kimaze kubaka mu buzima bwabo.”

Mubyo abona bikwiye gukosoka muri Fashion mu Rwanda harimo kuba abahanga imideri bakwiriye kugabanya igiciro cy’imyenda bakora kuko kiri hejuru ugereranyije n’imyenda iva hanze.

Abategura ibitaramo byo kumurika imideri nabo ngo bakwiye guhemba amafaranga afatika abamurika imideri kandi ibitaramo ntibibe bihenze kubyinjiramo.

Itangazamakuru na Fashion kugira ngo ubikore bisaba kubikunda koko no kumenya ibigezweho muri byombi.

Itangazamakuru kuri Fashion ngo nibyo bintu akora yumva akunze

Itangazamakuru kuri Fashion ngo ni ibintu akora akunze cyane

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2uJ1neO

No comments:

Post a Comment