Iyumvire amagambo akarishye umuyobozi w’ikipe ya Dortmund avuze agatera ubwoba bwinshi ikipe ya FC Barcelona(reba hano)

Nyuma y’iminsi itari mike bigarukwaho cyane mu bitangazamakuru ko ikipe ya FC Barcelona iri mu biganiro n’ikipe ya Borussia Dortmund ndetse bigeze kure, mu rwego rwo kugura umukinnyi wayo Ousmane Dembele ndetse benshi bemezaga ko ari mu bagomba gusimbura Neymar, kuri ubu amakuru dukesha Metro aravuga ko umuyobozi w’iyi kipe (CEO) Hans- Joachim Watzke yatangaje ko nta biganiro barimo kugirana na Barca.

Ni nyuma y’aho umutoza wa Barca, Pep Segura yari yatangaje ko ibiganiro hagati y’aya makipe yombi bigeze kure, ndetse hasigaye gusinyisha Dembele wifuzwa cyane n’ikipe ya Barca, gusa uyu muyobozi wa Dortmund akaba yabihakanye yivuye inyuma ndetse anatangaza ko nta na milimetero y’ibiganiro byakozwe mbese nta kiragerwaho.Yagize ati:” siniyumvisha impamvu Segura yavuze biriya gusa Barcelona ntiratera intambwe n’imwe yo gusinyisha Dembele. Sinshobora gusobanura ibyo arimo kumbwira gusa Wenda biraterwa n’uko Barcelona irimo gutsindwa muri Super Cup.icyo nababwira ni uko nta kiragerwaho hagati yacu ,yewe nibura na milimetero imwe”.Iyi ikaba ari inkuru itari nziza kuri Barca dore umukinnyi na none yari yizeye Philippe Coutinho ibye bikomeje kudasobanuka ,kuko bisa nk’aho Liverpool idashaka kumurekura.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2vINyf8
via IFTTT

No comments:

Post a Comment