Iterabwoba:Imodoka yagongeshejwe imbaga i Barcelona 15 bahasiga ubuzima

Abantu 15 baguye mu bitero by’iterabwoba byabereye  i Barcelone mu ntara ya Catalonia muri Espagne ubwo umuntu wari utwaye imodoka y’ikamyo yayigongeshaga imbaga ahitwa  Las Ramblas muri uwo mujyi.

Uwo mushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa van yacitse agenda n’amaguru, ahita atangira guhigwa na polisi.

Las Ramblas ni umuhanda inkengero zawo ziba zuzuye ba mukerarugendo. Abategetsi bo mu ntara ya Catalonia baravuga ko abantu bagera kuri 15 baguye muri icyo gitero naho abagera kuri 50 barakomereka.

Mu bakomeretse harimo Ababiligi 18 nkuko ikinyamakuru 7sur7 kihandikirwa cyabitangaje.

Hari umugabo umwe ukekwaho kugira uruhare muri icyo gitero watawe muri yombi ariko ntabwo bizwi niba ariwe wari utwaye iyo modoka yagongeshejwe imbaga yiganjemo ba mukerarugendo bakunze kuba bari aho hantu byabereye ari benshi, nkuko BBC, Bwiza.com ikesha iyi nkuru yabitangaje.

Impamvu yateye ibi ntirasobanuka ariko igipolisi kiravuga ko kibifata nk’igitero cy’iterabwoba.

Ikarita yo mu kirere yaho byabereye

Polisi yo mu mujyi wa Catalonia  yatangaje ko yishe abantu bane mu bakekwa kugaba icyo gitero mu ijoro ryakeye umwe mu bakekwa  nawe akaba yakomerekejwe bikomeye.

Mbere yaho hari ikindi gitero cyabereye mu icumbi rya Alcanar,  mu ntara ya Tarragone,  cyaguyemo abantu babiri abandi barindwi barakomereka.

Umutwe wa leta ya Kiyisilamu(IS)watangaje ko ari wo wagabye iki gitero.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2fR3xSZ
via IFTTT

No comments:

Post a Comment