Perezida wa Repubulika Paul Kagame azarahira gukomeza kuyobora u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017.
Ni umuhango uteganyijwe kubera kuri sitade Amahoro i Remera uzitabirwa n’abashyitsi batandukanye n ‘Abanyarwanda baturutse mu turere twose tw’igihugu.
Mu gihugu hose kandi bazakurikirana uyu muhango ku rwego rw’umudugudu kuri radiyo na televiziyo.
Amakuru agera kuri Bwiza.com ni uko abahanzi bazataramira abaturage mu ntara zose z’igihugu nkuko byaganiriweho mu nama ya video conference yahuje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka n’abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2vHJEE4
via IFTTT
No comments:
Post a Comment