Ibihugu by’Afurika bibi ku buryo bigoye kubitembereramo bitewe n’amateka bifite

Ibihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika bifatwa nk’icyitegererezo haba mu miyoborere, iterambere ndetse no mu bijyanye no kubungabunga amahoro.

Gusa nubwo ibi bihugu byaba byinshi, ntibikuraho ko hari n’ibindi bishobora no kuba ari byo bicye ariko umuntu atapfa gutinyuka gutembereramo cyangwa gushoramo imari bitewe n’amateka bifite cyangwa imiterere ya byo.

Uru ni urutonde rw’ibihugu 10 byo ku mugabane w’Afurika umuntu adapfa kwifuza kuba yajyamo cyangwa gushoramo aye ateganya kunguka.

Ibi bihugu usanga akenshi byaragiye birangwa n’amakimbirane atarangira guhera mu myaka yashize akenshi ugasanga n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu burahangirikira ku buryo n’umugenzi wigendera bishobora kumugiraho ingaruka.

Somalia

Iki gihugu kizwiho kuba ari kimwe mu bihugu byo muri Afurika cyayogojwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’Abasomali.

Izi ntambara z’urudaca zimaze imyaka n’imyaniko zatumye iki gihugu kiza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde, bitewe n’umubare w’abaturage bamaze kugwa mu mirwano ikorerwayo ndetse no kuba amahoro ai nk’inzozi.

Sudan y’Epfo

Iki gihugu na cyo kimaze kwandika amateka mu bijyanye n’intambara aho ababarirwa muri za miliyoni bari mu buhungiro mu gihe abandi batagira ingano na bo basize ubuzima mu mirwano ikorerwayo.

Ubwicanyi bwo muri iki gihugu bunatuma kiza ku mwanya wa 2 kuri uru rutonde bwatangiye mu myaka 5 ishize ibyo cyari kikiri igihugu kimwe nyuma kikirandukanya na Sudani ya ruguru kugeza na nubu kikaba nta mahoro kirabona.

RDC

Iki gihugu na cyo kiza ku mwanya wa 3 bitewe n’ubunini bwa cyo kandi ibice binini bya cyo bikaba birangwa n’amashyamba na yo yanazwe n’intambara idashira.

Amashyamba ya kongo ni tumwe mu duce twigaruriwe n’imitwe y’itwaje intwaro ku bwinshi muri Afurika, aho usanga umunsi ku wundi havuka intagondwa.

Kugeza ubu, abatagira ingano muri iki gihugu bari mu buhungiro mu gihe mu maraporo asohoka buri munsi na yo hagaragaramo imibare y’abahitanywe n’iyo mirwano batabarika.

Centrafrica

Repubulika ya Centrafrica na yo ni imwe muri leta zaranzwe n’ubwicanyi guhera mu myaka myinshi yashize.

iki gihugu kiza kuri uyu mwanya kubera uburyo cyabaye nk’indiri y’imitwe y’abarwanyi yitwaje intwaro, aho umunsi ku wundi usanga hapfuye abantu bityo na cyo amakoro cyangwa umutekano wa cyo ukaba ari nk’inzozi.

Libya

Igihugu cya Libya na cyo ni kimwe mu bihugu by’Afurika bihoramo intambara kuva mu myaka yashize.

Libya yaranzwe n’amakimbirane kuva ubwo abaturage batangiraga kugaragaza ko batishimiye umukuru w’igihugu Muamar Gadaffi, kugeza apfuye ariko n’aho apfiriye bikaba bigoye kumva akanunu k’amahoro kuko na bamwe mu banyepolitiki bari baftanyije ndetse n’abo mu muryango we bakomeje guhigwa.

Iki gihugu cy’abarabu cyaranzwe n’imirwano ahanini ishingiye ku gupfa ibikomoka kuri peteroli, imitwe yitwaje intwaro n’ibindi.

Nigeria

Iki ni kimwe mu bihugu bikize muri Afurika bitewe ahanini n’amasoko y’ibikomoka kuri peteroli gifite, gusa ibi ntibikuraho ko umutekano wa cyo ukemangwa bitewe n’imitwe y’intagondwa ikibarizwamo irimo uwakiyogoje wa Boko Haram.

Iki gihugu rero kiza kuri uru rutonde bitewe no kuba kimaze igihe mu ntambara n’imitwe y’iterabwoba cyane cyane yibasiye uduce tw’amajyaruguru ya cyo, mu gihe binagaragara ko igisirikare cya cyo gisa n’icyananiwe guhangana na yo.

Tchad

Iki gihugu na cyo kuri ubu kiri gusa n’icyongera kwiyubaka, cyaranzwe n’imvururu zahitanye abatari bacye guhera mu myaka yashize mu gihe abandi batagira ingano bavuye mu byabo.

ibi bibazo by’umutekano mucye muri Tchad ukaba wari ushingiye ahanini ku bintu by’amoko, imitwe yitwaje intwaro ihanganye n’ingabo za leta n’ibindi.

Zimbabwe

Leta ya Zimbabwe yatangiye kwinjira mu gihe cy’imvururu cyane guhera muri 2008, ubwo abatavuga rumwe na we batangiraga kuvuga ko badashaka ko yongera kwiyamamariza kuyobora Zimbabwe.

Kuva iki gihe, perezida Mugabe ugifite igihugu mu maboko ye yatangiye kuvugwaho gukoresha nabi umutungo w’igihugu ndetse akanatsimbarara ku butegetsi kugeza n’ubwo avuga ko nanapfa n’umurambo we uzakomeza kuyobora.

Perezida Mugabe w’imyaka 93 wateje impagarara yanakunze gusabwa kwegura n’abo mu ishayaka ZANU/PF ariko akanga agatsimbarara.

Iki gihugu kiza kuri uyu mwanya mu gihe bivugwa ko ubukungu bwa cyo bwazahaye binagendanye no kuba ifaranga ry’igihugu rihagaze nabi hari ku mugabane w’Afurika.

Burundi 

Leta y’u Burundi na yo yatangiye gushyirwa mu majwi mu bihugu umuntu atapfa gutembereramo cyangwa ngo ashoreyo imari guhera mu mwaka wa 2015, ubwo perezida Nkurunziza yiyamamarizaga kuyobora indi manda itaravuzweho rumwe.

Abatabarika basize ubuzima mu myivumbagatanyo n’imyigaragambyo mu Burundi guhera mu myaka 2 ishize na nubu bagipfa, ibi bigatuma umubare munini w’abaturage bo mu Burundi bari mu bihugu by’amahanga nk’impunzi kubera ibibazo by’umutekano mucye.

Ethiopia

Iki gihugu na cyo kiza kuri uru rutonde nk’igihugu cyaranzwe n’amakimbirane n’ibihugu by’ibituranyi bya cyo birimo na Erythrea guhera mu myaka 3 ishize.

Amakimbirane y’ibi bihugu yabaye ikibazo kugeza na nubu imipaka ibitandukanya ikaba igifite ibibazo kuko byanageze mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ariko ntirugire icyo rubikoraho.

Iyi myivumbagatanyo n’umutekano mucye ni bimwe mu bituma iki gihugu kiza kuri uru rutonde.

Nsengimana@Bwiza.com

 

 



from bwiza http://ift.tt/2wgOBV6
via IFTTT

No comments:

Post a Comment