Amakuru aturuka mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru, aravuga ko mu ijoro ryakeye, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gashiru yishwe n’umuturage ubwo yari atabaye agiye kumva ikibazo cy’umusaza wari umutabaje kubera abana babiri bari bari kumwibira ubuki. Uyu musore n’aba bana bombi kuri ubu bafungiye kuri station ya polisi ya Mulindi.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuri uyu wa kabiri, itariki 29 Kanama ahagana saa tatu z’ijoro, aho ngo hari umusaza watabaje Umuyobozi w’Umudugudu wishwe, Katurebe Gaspard w’imyaka 46, amubwira ko hari abana bari kumwangiriza ubuki babwiba. Uyu mudugudu ukaba uherereye mu Kagari ka Gatoma nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga ubarizwamo uyu mudugudu yabitangarije Bwiza.com ku murongo wa telephone.
Bangirana JMV, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga, yemeje ko koko umuyobozi w’Umudugudu wa Gashiru yishwe, asobanura ko byatangiye umusaza amutabaza ngo hari abana babiri bari kumwiba ubuki, undi akaba yaje kwicwa ubwo yegeraga aho bari bamutabaje.
Bwana Bangirana yakomeje atangaza ko ubwo uyu muyobozi w’umudugudu yahageraga, yatangiye kubaza abo bana uko byagenze, ariko aho hakaba hari undi musore w’imyaka 21 witwa Hagenimana Thacien ngo wahise akubita uyu muyobozi inkoni mu mutwe bimuviramo urupfu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kagina akaba yakomeje atangaza ko uwo musore yahise atabwa muri yombi, ndetse we n’abo bana uko ari babiri bakaba bafungiye kuri station ya polisi ya Mulindi.
Iyi nkuru turacyayikurikirana…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2xITdzQ
via IFTTT
No comments:
Post a Comment