Impuguke mu bijyanye no kumenya ahahise h’umuntu n’aho ageze cyangwa Anthropologist mu rurimi rw’Icyongereza, Prof. Jennie Barnet wo muri Kaminuza ya Leta ya Georgia muri Atlanta ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagereranyije ibiherutse kubera mu mujyi wa Charlottesville muri weekend ishize n’ibyabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Uyu muhanga avuga ko kuba perezida Donald Trump atarahise yamagana ubugizi bwa nabi n’urwango byagaragajwe n’abazungu bumva ko ari bo bwoko buruta andi moko y’abantu (White Supremacists) cyangwa ngo atinyuke yite umwe muri aba witwa James Field wiciye umuntu muri ibi bikorwa bigayitse, umuterabwoba, byatumye agira impungenge zikomeye mu buryo butandukanye.
Prof. Jennie akaba adatinya kwemeza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaba zirimo kunyerera zigana muri jenoside mu buryo ngo bugaragarira buri wese.
Akomeza avuga ko imitwe y’inkuru zitandukanye yagaragaye muri iki cyumweru isa nk’iy’inkuru zatangazwaga mu Rwanda mu myaka yabanjirije jenoside.
Mu nkuru ya opinion ya Prof. Jennie yanyujijwe mu Kinyamakuru, The Huffingtonpost, avugamo ko mu Rwanda mu myaka ya za 90, perezida Habyarimana wari uyoboye igihugu kgendera ku ishyaka rimwe yari mu bibazo bikomeye bya politiki nta kintu kikigenda. Ngo kubera gutinya kwiharira ubutegetsi, intagondwa z’abanyapolitiki, abacuruzi bakomeye, n’abasirikare bo hejuru b’Abahutu bari mu kazu, batangiye gutegura poropaganda zikangurira Abahutu kwanga Abatutsi.
Mu bakomeye bari muri aka kazu hakaba harimo umugore wa Habyarimana, Agatha Kanziga n’abo mu muryango we, bamwe bari mu myanya ikomeye mu buyobozi abandi bakorera mu ibanga, harimo Umunyemari Kabuga Felicien, ushinjwa kugura ibikoresho byakoreshejwe muri jenoside ndetse akagira uruhare mu ishingwa rya radio RTLM yaranzwe no kubiba amacakubiri yakoreshaga umuhanga muri ibi bintu, Hassan Ngeze.
Ibi rero ngo bijya gusa n’akazu ka perezida Donald Trump kiganjemo abajyanama be bakuru barimo umukobwa we ndetse n’umukwe we, hakabamo kandi Steve bannon, wahoze ari umwanditsi wa Breitbart News, urubuga ruvugwaho kuba rwararangwaga n’inkuru z’ivangura rishingiye ku ruhu, kwanga abanyamahanga no kwanga Abayahudi; hakabamo kandi muri aka kazu, Sebastian Gorka, nawe wahoze akorera Breitbart akaba aniyita impuguke mu bijyanye n’iterabwoba, akaba yaragiye avugwaho gukorana n’agatsiko k’Abanazi ko muri Hongriya, hakanabamo Corey Lewandowski, umunyapolitiki bivugwa ko atubahiriza amategeko, bivugwa ko yitwaza ubucuti afitanye na perezida Trump agakora ibinyuranyije n’amategeko.
Kuba rero ngo perezida Trump yariyegereje Steve Bannon na Sebastian Gorka, byeretse aba bazungu bumva ko baruta abandi bantu ko perezida ari ku ruhande rwabo. Kuvanga ubutegetsi n’isano ryihariye ry’abantu muri perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bantu ba hafi begereye perezida ngo bikaba bibangamiye gukorera mu mucyo na demokarasi.
Kuwa gatanu ushize, Abanazi Bashya (Neo-nazi), abagize KKK (Ku Klux Klan) n’abandi bazungu bumva baruta andi moko y’abatuye Isi, bigabije imihanda banyura muri campus ya Kaminuza ya Virginia bitwaje amatoroshi bagenda baririmba indirimbo z’Abanazi nka Blood and Soil cyangwa se Amaraso n’ubutaka ugenekereje mu Kinyarwanda, bakaririmba indirimbo zituka Abayahudi bagira bati: “Abayahudi ntibazadusimbura”, ndetse bakomeza gutyo no kuwa gatandatu, ibintu Prof Jennie avuga ko ntaho bitaniye n’ubutumwa bwamamaye Umunyarwanda Leon Mugesera yatanze mu 1992, aho ngo ari bwo butumwa bwa mbere bwagaragaje ko jenoside yategurwaga mu Rwanda.
Prof Jennie agakomeza avuga ko mu Rwanda naho, Interahamwe zaje kugira uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi zatangiye zimeze nk’itsinda ry’abafana b’umupira w’amaguru bari bashyigikiye ikipe imwe, ariko binyuze mu nkunga z’abanyemari Interahamwe zaje kuvamo umutwe ukomeye mu gihugu cyose. Mu 1992 no mu 1993, Interahamwe zatangiye kujya zigaba ibitero ku Batutsi no ku Bahutu babarizwaga mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ibi iyo byabaga ubuyobozi bwasohoraga amatangazo bugasaba abaturage gutuza bukizeza ko bugiye gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi ariko bikarangirira aho.
Ngo bitandukanye n’Interahamwe, Prof Jennie avuga ko aba bazungu bumva baruta andi moko bigaragambirije muri Virginia bo ngo bafite ingengabitekerezo iteguye neza y’urwango ikongeza ubugizi bwa nabi bwabo. Prof Jennie ati: “Ntitugomba kwibagirwa ko KKK ari umutwe w’iterabwoba munini wabayeho mu mateka.”
Yavuze ko abagabo n’abagore bigaragambyaga mu izina ry’ubudahangarwa bw’abazungu kuwa Gatandatu bagiye banitwaje ibikoresho bya gisirikare biteguye kurwana.
Umwe muri bo, James Alex Fields Jr akaba yaranishe uwitwa Heather Heyer bigaragaza nta gushidikanya ko aba bazungu biteguye kuba bakora ubugizi bwa nabi buri ku rwego rwo hejuru dore ko banatangaje ko basubira kwigaragambiriza muri Charlottesville vuba kandi bazazana abandi bagabo n’abagore benshi kurushaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2w7PeQr
via IFTTT
No comments:
Post a Comment