Dr Frank Habineza uheruka i Burera ikigage kigura 100 yabijeje kubasubiza gakondo yabo

Uyu mukandida wa Green Party wakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu murenge wa Gahunga, akarere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kanama, umunsi abanyarwanda bahoze bizihirizaho umunsi w'umuganura, yavuze ko mu muco nyarwanda ubusanzwe umuganura wahoze ari umunsi abanyarwanda bahuriraga hamwe bakaganira bagasangira, ibigage, ibishyimbo ndetse n'undi musaruro, gusa kuri uyu mukandida ngo abona uyu munsi utagihabwa agaciro kubw'uko ibyakoreshwaga kuri uyu munsi bitakiboneka cyane.

Ati “Ubu numvise bavuga ko ikigage icupa rimwe rigeze ku mafaranga 300 kandi njyewe nkiba inaha cyaguraga 100 ariko kubera politiki yaje yo guhinga igihingwa kimwe, nta muturage ukibasha guhinga amasaka ngo n'icyo kigage kiboneke, ibyo rero nibyo dushaka gukuraho mu kwezi gutaha kwa Cyenda tumaze gutsinda amatora aho umuturage azajya ahinga ibyo yifuza mbese twe tuzavugurura Politiki y'ubuhinzi duhe uburenganzira abaturage guhinga ibijyanye n'umuco gakondo

Dr Frank Habineza kandi yabwiye aba baturage bo mu karere ka Burera ko muri gahunda abafitiye harimo kubakiza ikibazo kibabangamiye cy'inyamanswa zo muri Pariki y'ibirunga zibonera imyaka. Ati “Nkiri umunyeshuli muri kaminuza nari mfite umushinga ugamije kubungabunga Pariki zo mu Rwanda ari nabwo nagize amahirwe yo gukorera hano muri Burera mu cyahoze ari Akarere ka Bukamba, icyo gihe twakoranaga n'icyahoze ari ORTPN, mu byo twakoraga ni ukuzitira inyamaswa zo muri Pariki dukoresheje uburyo bwose harimo na ruriya rukuta rw'amabuye rurinda inyamanswa gusohoka muri Pariki, niyo mpamvu nimumpa amajwi nzabafasha cyane mu gukuraho ikibazo cy'inyamaswa zibonera”

Uyu mukandida yagarutse ku zindi gahunda nyinshi we n'ishyaka ahagarariye bafitiye aba baturage bo mu karere ka Burera harimo gahunda yo gukuraho umusoro w'ubutaka n'izindi gahunda z'ubuvuzi zirimo kongera umushahara w'umuganga, kuvugurura gahunda y'ubwisungane mu kwivuza ndetse no guteza imbere ubucuruzi n'ubuhahirane hagati y'u Rwanda na Uganda dore ko aka karere ka Burera gahana imbibi n'iki gihugu cya Uganda.

Akigera mu Gahunga k'abarashi Dr Frank yakiriwe n'abarwanashyaka bari bamutegerejeDr Frank Habineza n'umugore we mu karere ka Burera mu bikorwa byo kwiyamamazaAbashyushyarugamba Clapton bakunze kwita Kibonke na Gasasira bakunze kwita Bwanacyeye muri filimi basusurukije ab'i BureraUwambajemariya Frolence, Meya w'akarere ka Burerra niwe wahaye ikaze umukandida Dr Frank



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2uXUz9W
via IFTTT

No comments:

Post a Comment