Côte d’Ivoire : Abanyamakuru babiri bafungiwe gukwirakwiza ibihuha kuri Guillaume Soro

Abanyamakuru babiri bo muri Côte d’Ivoire bafunze guhera tariki ya 31 Nyaknaga 2017 bashinjwa gukwirakwiza ibihuha ku nkuru banditse ko konti za Perezida w’Inteko ishinga amategeko Guillaume Soro zahagaritswe.

Abo banyamakuru ni Dan Opeli, ushinzwe icapiro mu kinyamakuru gisohoka buri munsi muri iki gihugu  na Yves Kuyo, bahamagawe na pariki ya Repubulika nkuko byatangajwe na  Guillaume Gbato, umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakora umwuga w’itangazamakuru muri Côte d’Ivoire (Synapp-CI) nkuko bigaragara mu nkuru ya Jeune Afrique.

Umushinjacyaha aherutse gutangaza mu minsi itatu ishize ko amakuru abo banyamakuru batangaje yuzuye ibinyoma, kuko ngo nta perereza na rimwe ryigeze rikorwa na parike ku mutungo wa Soro.

Sendika y’abakora umwuga w’itangazamakuru muri iki gihugu yasabye ko bagenzi babo bahita barekurwa.

Guillaume Gbato ati « Turasaba irekurwa ryihuse kandi ritagira ibindi ritegeka ku banyamakuru babiri. Ikibazo kivugwa gishobora gukurikiranwa bari hanze. »

Akomeza avuga ko ibyakozwe ari ukubangamira uburenganzira bw’itangazamakuru no kwishyira rikizana kwaryo.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Ntakirutimana Deus



from bwiza http://ift.tt/2uT5XFS
via IFTTT

No comments:

Post a Comment