Imiryango igize ihuriro rya sosiyete sivile mu Burundi irasaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) gukurikirana iki gihugu ku byaha gishinjwa by’ihungabnywa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibyibasiye inyokomuntu , mbere yuko itariki iki gihugu cyemerewe kwivana burundu mu bihugu bigengwa n’uru rukiko, igera.
Iki gihugu kirashinjwa ibi byaha kuva muri Mata 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yari amaze gutangaza ko aziyamamaza muri manda ya gatatu y’umukuru w’igihugu.
Tariki ya 27 Ukwakira 2017, ni umunsi iki gihugu kizaba cyemerewe kwivana burundu mu bihugu bigengwa n’aya masezerano, kuko icyavuyemo by’agateganyo kiba gifite umwaka umwe wo gukora ibyo gisabwa n’uru rukiko, mbere yo kwivana burundu mu masezerano yarwo.
Perezida Pierre Nkurunziza yashyize umukono ku itegeko rikura iki gihugu mu bigengwa n’amasezerano ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) tariki ya 18 Ukwakira 2016. Ni nyuma y’iminsi itandatu, Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite n’uwa Sena, batoye umushinga w’itegeko rikura u Burundi mu masezerano ya Roma ashyiraho ICC, yemeranyijweho kuya 17 Nyakanga 1998.
Kuba iyo tariki ibura iminsi iri munsi y’ijana ni cyo cyatumye iyi miryango igize sosiyete sivile itangiza ubukangurambaga bwo gusaba urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC)gutangira iperereza ku Burundi mbere yuko iki gihugu kivana mu masezerano yatuma gikurikiranwa.
Sosiyete sivile yateje ubwega
Iyi miryango yatangiye ubukangurambaga tariki ya 17 Nyakanga 2017, ubwo hizihizwaga imyaka 19 hashinzwe urukiko mpuzamahanga. Babikoze baciye kuri hashtag bashyize kuri Twitter bise #Justice4Burundi, cyangwa ubutabera ku Burundi.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe n’imiryango 10, bwiha iminsi 100 muri iyo minsi yo kugaragaza icyo kibazo.
Visi Perezida w’ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu iri muri ubwo bukanguramba, Drissa Traoré yavuze ko ari iminsi 100 kugeza umunsi u Burundi buzaba bwivana burundu muri ayo masezerano. Icyo bifuza ni ugushyira igitutu kuri ICC ngo ibe yatangiye gukurikirana iki gihugu.
Bimwe mu byo bateganya birimo gutegura imyigaragambyo ku cyicaro gikuru cya icc i Hague mu Buholande nkuko bigaragara mu nkuru ya Jeune Afrique.
Perezida w’ihuriro ry’Abarundi rigamije ko iki gihugu cyakurikiranwa na ICC, Me Lambert Nigarura, yavuze ko basabye abafite ijambo rikomeye mu ruhando mpuzamahanga nk’ibiro by’umushinjacyaha mukuru, imiryango mpuzamahanga, Uw’Afurika yunze Ubumwe, uw’Afurika y’i Burasirazuba, uw’Ubumwe bw’iburayi na Loni gufasha ko iki gihugu cyakurikiranwa.
Ku bijyanye niba iyi miryango ifite icyizere ko mbere y’iyo tariki, abagize iyo miryango bavuga ko bafite icyizere kiri hejuru.
Me Nigarura ati « Twizeye hejuru ya 80% ko ICC izatangira iperereza bere y’iyi tariki ya 27 Ukwakira, bitewe nuko ubutegetsi bw’u Burundi bushaka gucika ubutabera. »
Abanyamategeko mu Burundi bavuga ko ICC ishobora gutangira gukora iperereza kuri iki gihugu mbere yuko rwivana burundu muri ayo masezerano.
Inzobere mu bijyanye n’amategeko mpuzamahana zitangaza ko nubwo u Burundi bwivanye mu bihugu bigengwa n’urwo rukiko bitabuza ko bukurikiranwa mbere y’iyo tariki igera. Urugero ni Inzobere mu bijyanye n’amategeko mpuzmahanga, wigisha muri kaminuza i Bruxelles akaba anabayo nk’umwavoka, Me Méthode Ndikumasabo.
Avuga ko ukwivana kw’igihugu muri ayo masezerano bitakibuza gukurikiranwa ku byaha runaka gikekwaho. Ibyo ngo bigenwa mu ngingo zigize amasezerano ashyiraho uru rukiko. Ibyo kandi ngo bishoboka mu gihe hari ibimenyetso bifatika kuri ibyo byaha biba byaragaragaye mu iperereza ry’ibanze.
Iri perereza ryatangajwe n’Umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko, Fatou Bensouda muri 2016. Ryaje gukorwa n’itsinda rigizwe na Fatsah Ouguergouz wo muri Algérie, ari na we wariyoboye, ryarimo kandi Reina Alapini Gansu wo muri Bénin na Françoise Hampson wo mu Bwongereza.
Guverinoma ivuga ko hakiri kare kugira icyo itangaza
Leta y’u burundi itangaza ko sosiyete sivile irindagiza ICC ishingira kuri raporo zipfuye ku bijyanye nuko igihugu kimeze uyu munsi.
Minisitiri w’Uburenganzira bwa muntu, imibereho myiza n’uburinganire , Martin Nivyabandi, yatangaje ko Guverinoma y’u Burundi ikorana bya hafi na ICC, ariko nta cyo yatangaza muri iki gihe ku bijyanye no kuba uru rukiko rwatangira iperereza kuri iki kibazo.
Ati « Uyu munsi haracyari imburagihe ko guverinoma yagira icyo itangaza niba ICC yatangira iri perereza mbere ya 27 Ukwakira. »
Minisitiri w’Ubutabera muri iki gihugu, Aimée Laurentine Kanyana yatangaje ko iki kibazo azakigeza ku nama y’abaminisitiri akaba yagira n’icyo akivugaho nyuma y’iyo nama izaba mu mpera z’uku kwezi.
Ku ruhande rwa ICC, ushinzwe amakuru mu biro by’Umushinjacyaha mukuru, yatangaje ko iyi dosiye y’ibanga ikiri gusuzumwa.
Ati « Ikibazo cyo mu Burundi cyakozweho iperereza ry’ibanze n’ibiro by’Umushinjacyaha. Hakomeje inzira zijyanye n’isuzuma ku bimenyetso n’amategeko ku makuru yabonetse. Mu gihe byakwemezwa ko iperereza ryatangira ibyo bizashyirwa ku mugaragaro. »
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2vq0OTm
via IFTTT
No comments:
Post a Comment