Rayon Sports isoje umwaka itsinda Amagaju (AMAFOTO) #Rwanda via @kigalitoday

Wari umukino usoza umwaka wa 2018 ku ikipe ya Rayon Sports, aho nyuma yo gutakaza umukino wa ESPOIR na Police FC, iyi kipe yari ifitr inyota yo kongera kubona amanita atatu.

Ni umukino Rayon Sports nk'uko bimaze iminsi igenda yatangiye ihusha uburyo bwari bwabazwe bwo kubona igitego, aho abakinnyi nka Michael Sarpong na Bimenyimana Bonfils Caleb bari batangiye bahusha ibitego byabazwe, umunyezamu Twagirimana Pacifique w'Amagaju akababera ibamba.

JPEG - 488 kb
Umunyezamu w'Amagaju yakuyemo imipira myinshi yari yabazwemo ibitego

Ku munota wa 11 w'umukino, Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere, igitego cyatsinzwe na Bukuru Christophe, ari nacyo gitego cya mbere yari atsinze kuva yagera muri Rayon Sports avuye muri Mukura VS.

JPEG - 239.1 kb
Bimenyimana Bonfils Caleb nyuma yo gutsinda igitego yaje kugaragaza ikibazo yitabwaho n'abaganga

Igice cya mbere cy'umukino cyaje kurangira ari gitego 1-0, mu gice cya kabiri kikigitangira, Bimenyimana Bonfils Caleb wari uvuye mu bihano by'imikino itanu, yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri, ari nako umukino waje kurangira Rayon Sports yegukanye amanita atatu.

Andi mafoto kuri uyu mukino




from KigaliToday | WebRwanda.com http://bit.ly/2EUQaeY
via IFTTT

No comments:

Post a Comment