Kuneka Hagati y'Uburusiya n'Amerika

Ikigo cy’ubutasi cy’Uburusiya FSB cyatangaje ko cyafatiye i Moscou kuwa gatanu ushize Umunyamerika witwa Paul Whelan kimurega kuneka. Cyahise kimurega mu bucamanza mpanabyaha, nk’uko itangazo ribivuga. Nta kindi FSB irenzaho, ariko ikigo ntaramakuru Tass cya leta y’Uburusiya kivuga ko Whelan ashobora gufungwa imyaka igera kuri 20 aramutse ahamwe n’ibyaha ashinjwa. Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na yo nta kintu irabivugaho kugeza ubu. Paul Whelan atawe muri yombi i Moscou nyuma y’ibirego by’Ubwongereza n’inshuti zabwo ko leta y’Uburusiya ari yo yohereje mu Bwongereza kuroga uwahoze ari maneko w’Uburusiya Sergei Skripal n’umukobwa we. Whekan afashwe kandi na none nyuma y’uko Umurusiyakazi Maria Butina yemeye ibyaha byo kunekera Uburusiya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

from Voice of America http://bit.ly/2Qc2cT7
via IFTTT

No comments:

Post a Comment