Kenya: Umugore utwite imvutsi yagerageje kwitambika ubukwe bubera ahandi

Kuri uyu wa gatandatu ushize, itariki 29 Ukuboza ni umunsi utazibagirana ku mugeni Agnes Wangari wo mu gihugu cya Kenya n’umugabo we atari uko ari umunsi ufite icyo uvuze ku gusa ku mibanire yabo, ariko no kuba ari wo munsi ijuru ryabagwiriye benda gushyingirana hakaduka undi mugore utwite wavugaga ko ari umugore w’uwo mugabo wari ugiye kurongora Wangari ndetse afite inda y’imvutsi. Nk’uko bisanzwe mu migenzo y’ubukwe, uyoboye umuhango wo gushyingira akunze kubaza imbaga yabwitabiriye niba nta muntu udashyigikiye gushyingiranwa kw’ababa bagiye kubana ku mpamvu zitandukanye. Mu gihe rero Wangari na Dennis Kinyanjui ubukwe bwabo bwari bugiye kubera mu kigo cy’amasengesho kizwi nka ACK Jehovah Shammah Prayer Centre muri Nakuru, umugore w’imyaka 21 witwa Agnes Wanjiru we ngo ntiyategereje ko n’aka kanya kagera ahita ashaka guhagarika ubukwe mbere y’uko butangira nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga sde.co.ke rwo muri Kenya ivuga. Uyu mugore Wanjiru rero yavuze ko uyu mugabo ari uwe bamaranye imyaka itatu aho yagize ati: “Ndashaka ko bamenya nk’umugore we wemewe n’amategeko. Ndatwite none umugabo wanjye arimo kunsiga muri ubu buzima. Maze imyaka itatu ishize ndi mu mubano nawe kandi mfite ibyangombwa birimo ubwisungane bw’ubuzima aho yanshizeho nk’umugore we.” Wanjiru yakomeje avuga ko yabwiwe iby’ubu bukwe ku mugoroba wo kuwa Gatanu abibwiwe n’inshuti yamubwiye ko imyiteguro yakozwe mu ibanga. Uyu yakomeje agira ati: “Simuhatira kundongora, nashakaga gusa kumukoza isoni. Umugeni nawe biravugwa ko atwite. Twasezeranye ko azamfasha mu gutwita kwanjye. Nzasubira no mu kwezi kwa buki kwabo.” Nyina w’uyu mugore utwite uvuga ko umugabo yamutaye akajya kwirongorera undi, avuga ko mu rusengero aba bantu bombi uko ari batatu basengeragamo banze gusezeranya Kinyanjui na Wangari bakajya mu rundi rusengero aho undi mupasitoro yabasezeranyije nyamara ikibazo cyo gufasha uyu utwite kitararangira.  

from bwiza.com http://bit.ly/2s0YodL
via IFTTT

No comments:

Post a Comment