Perezida Bashir yasabye Polisi kugabanya imbaraga ikoresha ku barwanya guverinoma

Bashir yabivugiye mu nama yabereye I Khartoum yamuhuje n' abapolisi kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018.

Yagize ati “Turashaka kurinda umutekano, kandi turashaka ko polisi ikoresha imbaraga nkeya ku bigaragambya”

Yongeyeho ati “Turabyemera ubukungu bwacu bufite ikibazo ariko ntabwo cyakemurwa no kwangiza ibiharo no kubyiba”

Iyi myigaragambyo yo muri Sudan yatangiye mu ntangiriro za 2018, abigaragambya bavuga ko batishimira ihenda ry' imigati.

Muri aya mezi iyi myigaragambyo yahinduye isura abigaragambya ku kibazo cy' imigati bongeraho ko bashaka ko ubutegetsi buhinda Perezida Bashir akaba ku butegetsi igitaraganya.

Polisi y' iki gihugu mu gutatanya abigaragambya ikoresha ibyuka biryana mu maso n' amasasu ya nyayo. Guverinoma ya Sudan ivuga ko abantu 19 aribo bamaze kwicirwa muri iyi myigaragambyo mu gihe umuryango uhirimbanira iyubahirizwa ry' uburenganzira bwa muntu Amnesty International yo ivuga ko iyi myigaragambyo imaze kugwamo abantu 37.



from Murakaza neza ! http://bit.ly/2EZbQaM
via IFTTT

No comments:

Post a Comment