SIMI nta muhanzi wo mu Rwanda azi, ariko azi ko rwihuta mu iterambere

Umuhanzi w’Umunyanijeriyakazi SIMI wamenyekanye cyane mu ndirimbo “JOROMI” yaraye ageze mu Rwanda, ku nshuro ye ya mbere ahageze, no ku nshuro ye ya mbere agiye gutaramira Abanyarwanda. Simi yatangaje ko yishimiye kuba ageze mu Rwanda bwa mbere, anashimira abamutumiye.   Nta muhanzi w’umunyarwanda azi, ariko azi ko rwihuta mu iterambere Ubwo yabazwaga niba hari umuhanzi w’Umunyarwana azi, yavuze ko nta n’umwe, ko ariko ubwo yahageze azabamenya. Ku kibazo cyo kuba afite imishinga yo gukorana nabo (Collabo), yavuze ko nta yihari, ariko ko nibonekanta kibazo azayigiraho Ku kintu kimwe nibura yaba azi ku Rwanda , umuhanzi SIMI yagize ati nzi ko ari igihugu cyihuta mu iterambere.   Patoranking waherukaga ino umwaka ushize, ngo agarukanye ikosora  Mu kiganiro SIMI yahaye itangazamakuru kuva isaa 23h13 kugeza isaa 23h36, SIMI yari kumwe n’undi muhanzi nawe wo muri Njeria, Patoraking we ugaruts emu Rwanda ku nshuro ya kabiri. Ubwo yahaherukaga yatashye abakunzi ba Muzika bijujuta, kubwo kuba yari yabacurangiye CD, aho kubaririmbira live, no kuba yaratangiye atinze cyane ahashyira isaa sita z’ijoro, kandi akamara umwanya muto cyane (iminota 21) n’indirimbo ze akaziririmba inyinshi ari ibice, atazirangiza. Ni  mu gitaramo cy’iserukiramuco mpuzamahanga ry’umuziki rya Kigali Up Music Festival ryabereye ku Kicukiro umwaka ushize, kuwa 19 Kanama 2017. Icyo gihe yasezeranyije Abanyarwand aigitaramo cyiza kurushaho nagaruka. Aba bahanzi bombi barataramira Abanyarwanda bafatanyije na bamwe mu bahanzi b’ino aha, mu birori byo kubatangiza umwaka byo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2018 bishyira iya 01 Mutarama 2019.

from bwiza.com http://bit.ly/2s2hjoC
via IFTTT

No comments:

Post a Comment