Ubuyobozi bwa FPR/Inkotanyi bwahaye impanuro Abadepite bayiturukamo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR/ Inkotanyi, Francois Ngarambe yasabye Abadepite bawuturukamo, gukorana ubushishozi mu kazi bakora, batora amategeko afitiye Abanyarwanda akamaro. Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Ukuboza 2018, ubwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR/ Inkotanyi yafunguraga amahugurwa y’aba badepite baturuka muri uyu muryango, nibwo yabibukije ko bakwiye kurangwa no gushyira umuturage imbere. Yagize ati “Mukwiye kujya mushishoza kuri buri tegeko mugiye gutora, mukareba neza inyungu rizagirira abanyarwanda n’ u Rwanda. Mukwiye no kurangwa no gushyira umuturage imbere mu bitekerezo byanyu, mukarangwa n ‘ ubumwe ndetse mukirinda udutsiko mu kazi kanyu ka buri munsi”. Yakomeje abasaba kurangwa no kugira ibiganiro hagati yabo n’ izindi nzego, buzuzanya bagamije  iterambere ry’ igihugu, bubaha ikaze mu muryango nk’intumwa zawo mu Nteko Ishinga Amategeko. Ku wa 22 Ukuboza 2019, ubwo Perezida Kagame akaba na chairman w’uyu muryango wa FPR/Inkotanyi yafunguraga biro Politiki yawo, na we yasabye abanyamuryango gushyira mu bikorwa ibyasezeranyweho, anababaza niba bareba igipimo ubuzima bw’umuturage buhagazeho. Yagize ati “Twese twumva neza ibikenewe, tuzi ibyo abo tuyobora badutegerejeho, ariko se iyo bigeze mu kubishyira mu bikorwa bigenda bite, bipfira he? Ese mureba igipimo ubuzima bw’umuturage buzamukaho? Ni gute twagera ku musaruro twifuza? Mwiyemeje gushyira mu bikorwa ibyo tuganira? Mwiteguye ko imvugo iba ingiro? Perezida Kagame yakomeje abwira Abanyamuryango ba FPR/Inkotanyi, ko bidakwiye ko haterwa  intambwe imwe ijya imbere, haterwa nyinshi mu gusubira inyuma. Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite, yabaye ku wa 2 Nzeri no ku wa 3 Nzeri 2018. Umuryango wa FPR/Inkotanyi ukaba warayatsinze ku isonga n’amajwi ari hejuru ya 70%.

from bwiza.com http://bit.ly/2F1fDTQ
via IFTTT

No comments:

Post a Comment