Amanota y'abanyeshuri barangije amashuri abanza (P6) na Tronc Commun (S3) yasohotse

Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda yatangaje amanota y'abanyeshuri barangije P6 na S3 gusa ngo hari ibitaragenze neza mu ikorwa ry'ibi bizamini.

Uyu mwaka bigararagara ko abahungu batsinze baje mu manota yo hejuru (Icyiciro cya mbere) ugereranyije n'abakobwa kuko abakobwa ari 45.2% (3736) mu gihe abahungu ari 54.8% (4535).

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'Uburezi, Dr. Isaac Munyakazi yatangaje ko muri rusange byagenze neza n'ubwo hari utubazo tumwe na tumwe twagiye tugaragara ku ma site amwe na mwe.

Ibizamini bisoza amashuri abanza byatangiye ku wa 12 Ugushyingo bisozwa ku wa 14 Ugushyingo 2018, mu gihe abakoze mu cyiciro rusange batangiye ku wa 20 Ugushyingo kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2018.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://bit.ly/2LGWyYv
via IFTTT

No comments:

Post a Comment